
Mugabe Assiel w’izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ari mu kababaro ko kubura umugore we Charlotte Nyirabugingo watabarutse mu Ijoro ryacyeye azize uburwayi.
Mugabe Assiel azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Uri Umwami wanjye” yitiriye album ya gatatu y’indirimbo 10. Yigeze kubwira inyaRwanda ko umugore we ari mu baterankunga b’imena bagize uruhare mu ikorwa rya album ye ya gatatu ndetse n’izindi zabanje.



