- Pakistan: Ishuri ryagwiriye abanyeshuri 34 bahita bapfa
- CAF igiye kuzajya iha FERWAFA miliyari 1 Frw
- Kimenyi Yves yanenze ikipe yamuvukije amahirwe yo gukina mu mahanga
- UBUMENYI BW’UMUVUGIZI MUSHYA WA WHITE HOUSE BURACYEMANGWA
- URUBANZA RWAREGWAGAMO NDAHIRO VALENS RWASUBITSWE
- Ishimwe Vestine yaciwe ibihumbi 200 Frw mu rubanza rwe na Idrissa Ouedraogo
- KNOWLESS BUTERA YATEGUJE IGITARAMO YISE “IMPROPER ACCESS”
- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
Author: Bvn Rwanda News
I Burundi, ku wa 24 Kamena 2025 – Ku mugoroba wo ku wa Mbere, ahitwa Bushaza mu mujyi wa Kirundo, Mariam w’imyaka 29 yagaragaye ahagaze iruhande rw’abagabo babiri, afashe icupa ry’inzoga. Yagize ati: “Iyo hari amafaranga make, tugabanya igiciro kigera ku 5,000 FBu, kuko n’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse.” Mu buhamya bwa bamwe muri aba bagore bo mu Burundi baganiriye na Jimbere Magazine, bavuga ko batunzwe n’uburaya aho basamabana n’abagabo batandukanye kugira ngo babone imibereho. Umwe wo mu karere ka Kirundo yagize ati: “Maze imyaka ibiri mbana n’abagabo barenga umwe nta n’igare ndagura. Ibi bikorwa ntabwo ari umwuga, ahubwo ni inzira…
Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) cyashinje ihuriro rya AFC / M23 kuba ngo ku Cyumweru, itariki ya 22 Kamena 2025, ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba ryarishe abasivili 17 mu Mudugudu wa Munzinzi, muri Sheferi ya Ngweshe, Teritwari ya Walungu, muri Kivu y’Amajyepfo. FARDC mu itangazo rya yo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere, itariki 23 Kamena 2025, yongeyeho ko amazu menshi nayo yatwitswe, kandi abaturage b’abasivili batewe ubwoba bahatiwe guhungira mu birindiro bya gisirikare byegeranye. Itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa FARDC, Gen. Sylvain Ekenge, rigira riti: “Ingabo z’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya…
Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, yatangaje ko yasubitse ingendo ziva n’izijya i Doha muri Qatar zari ziteganyijwe ku wa 23 na 24 Kamena 2025 bitewe n’uko icyo gihugu cyafunze ikirere cyacyo. Itangazo rya Rwandair rivuga ko yanahagaritse by’agateganyo ingendo ziva n’izijya i Dubai . Yakomeje ivuga ko haza gutangwa amakuru niharamuka habaye impinduka y’uko ibintu byifashe. Abagenzi bagizweho ingaruka, bashobora guhinduza amatike yabo bagafata indi tariki. Iyi sososiyete yiseguye ku bo izi mpinduka ziri bugireho ingaruka. Ibi bibaye nyuma y’uko ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Iran yatangaje ko yagabye ibitero bya missile ku birindiro by’Ingabo…
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Israel na Iran bihanganye mu ntambara imaze iminsi wa 12 byemeranyije guhagarika intambara, asaba ibihugu byombi kubyubahiriza. Yabitangaje ku wa 24 Kamena 2025, abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social avuga ko “agahenge katangiye kubahirizwa.” Yongeyeho ati “Ndabinginze, ntihagire ukarengaho” Gusa yaba Iran na Israel nta gihugu cyigeze cyemeza ko habayeho kumvikana ku byo guhagarika imirwano imaze guhitana abantu amagana muri Iran ndetse n’abarenga 24 muri Isiraheli. Trump yari yavuze ko agahenge gutangira nyuma y’amasaha atandatu bamaze kuganira ariko no mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri Iran yarashe…
Bianca Censori, umugore wa Kanye West, yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, nyuma yo kugaragara mu ruhame yambaye imyambaro y’imbere gusa yose igaragaza neza imiterere y’umubiri we. Ibi byabaye ubwo we na Kanye West bari i New York ku wa Gatandatu, bagiye muri studio. Bianca yari yambaye inkweto ndende, umusatsi muremure w’umukara, n’imyambaro y’imbere gusa mu muhanda. Mu gihe umugore we yari yambaye imyambaro imugaragaza wese, Kanye West w’imyaka 48 we yari yambaye umupira w’ingofero w’umweru n’ipantalo y’umukara, nk’uko byagaragaye ku mafoto yacicikanye ku mbuga. Bianca Censori w’imyaka 30 yongeye kugaragara mu myambarire ye idasanzwe nyuma y’uko we na…
Kuri uyuwambere i saamunani zamanywa mu karere ka kamonyi, umurenge wa runda mukagari ka muganza umudugudu wa nyagacyamo ahazwi nka bishenyi hafatiwe umumotari atwaye ihene y’injurano. Umuhanda uturuka kwisoko rya bishenyi werekeza kamiranzovu, imbere ya agakiriro ka bishenyi niho uyumumatari yafatiwe . amakuru bvn yamenye nuko uwibwe ihene yabonye umumotari atwaye ihene ye akigira inama yo gutega indi moto akurikira uwo mumotari warumutwariye ihene bamufatira imbere yayagakiriro ka bishenyi neza neza imbere ya abapolisi bashinzwe umutekano wo mumuhanda. uburyo bwakoreshejwe ihene bayishyize mumufuka uwarurikumwe na motari arayikikira,bamwe mubari baraho hafi baganiriye na bvnrwanda batubwiyeko atari ubwambere ikibazo cyo kwibwa amatungo…
Ishimwe Vestine uririmbana indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana na murumuna we, Kamikazi Dorcas, yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi abenshi bazi nka ‘Bridal Shower’. Ni ibirori byabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 22 Kamena 2025. Byitabiriwe n’abagore n’abakobwa b’inshuti ze za hafi. Uyu mukobwa yakoze ibi birori mu gihe mu minsi ishize, yatangaje ko azarushinga n’Umunya-Burkina Faso, Idrissa Ouédraogo ku wa 05 Nyakanga 2025. Kuri ubu, yanamaze kongera izina ry’umugabo mu yo akoresha ku mbuga nkoranyambaga aho asigaye yiyita Vestine Ouédraogo. Ku wa 15 Mutarama 2025, ni bwo mu buryo bwatunguye benshi Vestine yasezeranye imbere y’amategeko…
Imirwano yo ku wa gatandatu no ku cyumweru yashyamiranyije inyeshyamba za M23 n’inyeshyamba za Wazalendo muri teritwari ya Rutsuru mu gace ka Nyanzale mu ntara ya Kivu ya Ruguru ituma hari abasivile bahasiga ubuzima abandi barahunga. BBC ivuga ko iyo mirwano yatangiye kumvikana ku wa gatandatu ahitwa Kiyeye hagenzurwa na Wazalendo. Amasasu y’imbunda nini n’intoya yatumye abantu benshi baho bahungira muri ‘centre’ ya Nyanzale iri hafi yaho igenzurwa na M23. M23 yafashe centre ya Nyanzale n’inkengero zayo muri Werurwe umwaka ushize. Emile Kambele wo muri sosiyete sivile ya Rutshuru yatangaje ko “Ku cyumweru nyuma ya saa sita “imirwano ikomeye yakomereje i…
Ku Cyumweru itariki 22 Kamena 2025 ni bwo hagiye hanze amafoto ya Mahamadou Lamine Bah ukinira APR FC mu kibuga hagati yakoze ubukwe n’umukunzi we Adiarratou Traoré. Ni ubukwe bwitabiriwe n’abakinnyi b’abanya-Mali batandukanye ndetse harimo n’abasanzwe bakina hano mu Rwanda nka Adama Bagayogo ukinira Rayon Sports ndetse na Souleymane Daffe nawe ukinira Rayon Sports bakaba bagaragaye mu ifoto bari kumwe na Bagayoko impanga ya Adama Bagayogo. Lamine Bah yageze muri APR FC muri Nyakanga 2024 ndetse aba umwe mu bakinnyi b’inkingi ya mwamba bafashije APR FC kwegukana ibikombe bitatu harimo icya shampiyona, Igikombe cy’Amahoro ndetse n’igikombe cy’Ubutwari.
Umuhanzikazi w’Umunya-Nigeria, Tiwatope Omolara Savage, wamamaye nka Tiwa Savage, yagaragaje ko mbere yo kumenyekana nk’umwamikazi w’uburanga n’igikundiro, yari afite imyambarire n’imyitwarire y’umukobwa utiyitaho, cyangwa nk’uko abyivugira, yari ‘tomboy’. Yambaraga amapantalo manini, imipira y’abahungu kandi atita ku bwiza bwe nk’uko benshi bamumenye amaze kumenyekana. Ibi Tiwa Savage yabigarutseho mu kiganiro aherutse kugirana na Joey Akan kuri podcast izwi nka Afrobeats Intelligence, aho yagarutse ku rugendo rwe rwo guhinduka no gushaka kwigarurira isoko ry’abakunzi b’umuziki nyafurika. Yavuze ko uwo bahoze babana mu rushako ndetse wari n’umujyanama we, Tunji Balogun uzwi nka Teebillz, ari we wabaye nyirabayazana w’ihinduka rye. Ati: “TJ yabonye ko hari icyuho mu muziki nyafurika, arambwira ngo…
