
Ku Cyumweru itariki 22 Kamena 2025 ni bwo hagiye hanze amafoto ya Mahamadou Lamine Bah ukinira APR FC mu kibuga hagati yakoze ubukwe n’umukunzi we Adiarratou Traoré.
Lamine Bah yageze muri APR FC muri Nyakanga 2024 ndetse aba umwe mu bakinnyi b’inkingi ya mwamba bafashije APR FC kwegukana ibikombe bitatu harimo icya shampiyona, Igikombe cy’Amahoro ndetse n’igikombe cy’Ubutwari.



