- U Burundi: Ibibazo by’amashanyarazi, interineti n’imishahara biri mu bibangamiye itangazamakuru
- Ikote Michael Jackson yambaye mu ndirimbo “Thriller” rigiye kugurishwa mu cyamunara
- Igihe P. Diddy azamara muri gereza cyongerewe
- Uwahoze mu ngabo za Amerika yarasiwe muri RDC
- Julián Martinez Alman yagizwe Umutoza wa APR WBBC
- Museveni yashimye Imana yarokoye umugore we
- ZION TEMPLE YASABYE IMBABAZI ABAFOROMO N’ABABYAZA NYUMA YO KUBAGERERANYA N’UMWUKA MUBI
- MANI MARTIN YATANGIYE GUKORA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ZIGIZE ALBUM YE NSHYA
Author: Bvn Rwanda News
Ikamyo yagonganye na ‘Coaster’ itwara abantu mu buryo bwa rusange mu Karere ka Ngororero, bane barakomereka. Iyi mpanuka yabaye ku wa Gatandatu tariki 21 Kamena 2025, mu masaha ya nyuma ya Saa Sita, mu Murenge wa Nyange, mu Kagari ka Gaseke. Iyi mpanuka abayibonye bavuga ko ikamyo ifite Purake RAI 294 F, yavaga i Nyange yerekeza i Muhanga yagenderaga mu mukono utari uwayo inafite umuvuduko ukabije niko kugonga Coaster ifite Purake RAB 697 U ya sosiyete itwara abantu mu buryo bwa rusange ya Capital Express, yavaga i Kigali yerekeza i Karongi. Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe yemereye IGIHE ko…
Ross Kana ni umwe mu bahanzi bagezweho cyane muri iki gihe kubera ibihangano bye binyura benshi, birangajwe imbere n’indirimbo yise “Mami” iri mu zikunzwe muri Kigali. Mu kiganiro “Who Is My Date Today” gikorwa na Miss Muyango Uwase Claudine, yagarutse ku buzima bwe muri rusange, ubujyanye n’umuziki n’ibindi bitandukanye. Yabajijwe umuntu yakwifuza guhinduka mu masaha 24 mu myidagaduro, mu gusubiza ati “Abantu ntabo nzi. Mbona ibyo mwanyeretse. Wambabariye nkavuga ko ntawe?” Abajijwe uko byagenda aramutse abaye inyoni, akaguruka ajya ahantu hamwe, yavuze ko yajya ahantu nyina ari. Ati “Hari umukobwa nkunda cyane. N’ubwo ngiye kubivugira kuri camera yitwa Ruth Muteteri.…
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yatangaje ko badateze kujya mu biganiro na Amerika mu gihe Israel ikirasa ibisasu biremereye mu gihugu cyabo ndetse ngo Amerika iramutse yinjiye muri iyi ntambara byaba ibyago bikomeye kuri buri wese. Abbas Araghchi yabigarutseho aganira n’abanyamakuru muri Istanbul aho yagiye mu biganiro n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bihuriye mu Bufatanye bw’Umuryango wa Kiyisilamu (OIC). Ati “Ni ibintu byumvikana ko ntajya mu biganiro na Amerika mu gihe abaturage bacu bari gusukwaho ibisasu, bikozwe n’ubufasha bwa Amerika.” Yavuze Amerika niyinjira muri iyi ntambara “bizaba bibi kuri buri wese” asaba ko ubushotoranyi bwa Israel buhagarara kugira ngo…
Umugore wa Barack Obama wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2009 kugeza mu 2017, Michelle Obama, yatangaje ko yishimira ko atabyaye umuhungu kuko yari kuzikorera umutwaro w’ubuzima uremereye. Michelle yashakanye na Barack Obama mu 1992, babyarana abakobwa babiri: Malia wavutse muri Nyakanga 1998 na Sasha wavutse muri Kamena 2001. Mu kiganiro cye “IMO Podcast” hamwe n’Umunyamakuru Angie Martinez wa Radio Hot 97, Michelle yagaragaje ko ababyeyi bakwiye kurera abana mu buryo bubafasha guhangana n’ibibazo byo mu Isi, aho kubatetesha, ariko cyane cyane abahungu. Ati “Abantu bavuga ko abagore baha uburere abakobwa babo, bagakunda abahungu. Navuga nti ‘Kunda umuhungu…
Munyezamu Claude umaze imyaka 32 aba muri Canada, yubakiye ikigo cy’amashuri yizeho mu Karere ka Kayonza ibibuga bya miliyoni 30 Frw, anizeza abaturage bahaturiye kubaha amazi akanabubakira umuhanda w’ibilometero bine. Ku wa Gatanu tariki ya 20 Kamena 2025, ni bwo Munyezamu yatashye ibi bibuga bya Basketball, Volleyball na Handball byubatswe mu kigo cy’amashuri abanza cya Umurava giherereye mu Kagari ka Kabura mu Murenge wa Kabarondo wo mu Karere ka Kayonza. Munyezamu yavuze yatangiye gutekereza kugira uruhare mu gufasha urubyiruko rwo mu Isantere ya Kabura yavukiyemo abinyujije mu muryango yashinze witwa ‘Ejo Youth Dignity Foundation’. Avuga ko nyuma yo kubona uko…
Bosco Nshuti, ageze kure imyiteguro y’igitaramo cye “Unconditional Love Live Concert – Season 2” gitegerejwe na benshi dore ko ari ku nshuro ya kabiri agiye gukora igitaramo nk’iki cyubakiye ku kuramya Imana no kuyitambira ku bw’urukundo rwayo rutarondoreka. Mbere yo gutaramira abanyarwanda bafite amatsiko menshi yo kwitabira igitaramo cye, Bosco Nshuti yageze muri Poland aho agiye gukorera umurimo w’ivugabutuwa ku Cyumweru tariki 22 Kamena 2025 akazabona kugaruka nyuma. Bosco Nshuti yatangaje ko umwigisha w’ijambo ry’Imana ari Pastor Mazimaka Hortense akaba ari muvugabutumwa muri Believe church center mu Rwanda. Pasiteri Mazimpaka Hortense yabaye umuyobozi muri Zion Temple aho bakunda kwita kwa…
Uyu muhanzi watsindiye ibihembo bya Grammy, yitabye Urukiko rwa Southwark Crown Court aho yahakanye ibyaha byo kugerageza gukomeretsa Abraham Diaw ku bushake no ku buryo bubi, mu gitero bivugwa ko cyabereye muri Tape Night Club iherereye mu gace ka Mayfair i Londres ku wa 19 Gashyantare 2023. Nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru PA Media, Chris Brown yemeye amazina ye n’itariki y’amavuko, maze asubiza avuga ko ahakana icyaha. Uwo bareganwa, Omololu Akinlolu, nawe w’Umunyamerika wujuje imyaka 39 uwo munsi, yahakanye icyaha kimwe. Aba bombi baregwa kandi no gukubita no gukomeretsa Abraham Diaw ku buryo bwamuteje ububabare bukomeye. Chris Brown anaregwa kandi kuba…
Nzasingizimana Innocent wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabinyenga, mu Murenge wa Cyabakamyi, Akarere ka Nyanza, yirukanwe mu kazi, nyuma yo gukora amakosa mu mirimo ye, arimo imyitwarire mibi no kwambura abaturage amafaranga yabo. Muri Mata 2025, ni bwo uyu muyobozi yari yatawe muri yombi, bivugwa ko hari amafaranga yafashe nk’inguzanyo mu baturage ariko ntiyishyure, arimo n’aya mituweli yakiriye ngo abishyurire ariko ntabikore. Icyo gihe abaturage bifuzaga ko ayishyura ku neza ariko ntibyahita bikorwa. Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyanza, Kajyambere Patrick, yavuze ko uyu muyobozi yirukanwe azira amakosa ye. Ati “Yirukanywe mu kazi yakoraga k’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabinyenga ku wa…
Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wiyongereyeho 7,8% mu gihembwe cya mbere cya 2025 ugera kuri miliyari 5.255 Frw avuye kuri miliyari 4.486 Frw yari ariho mu gihembwe cya mbere cya 2024. Serivisi nizo zagize uruhare runini mu izamuka ry’umusaruro mbumbe wose aho zihariye 46%, mu gihe ubuhinzi bwagize 24%, inganda zigira 23%, ibindi bisigaye bigira 7%. Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Murenzi Ivan, yatangaje ko ubwiyongere bw’umusaruro mbumbe ku kigero cya 7,8% butanga icyizere ku cyerekezo cy’ubukungu bw’igihugu. Ati “Biba bivuze ngo ni ibikorwa biba byabaye mu gihugu mu nzego zose, hari ibikorwa biba, urugero hari umuhanda mushya…ibyo bikorwa iyo…
Umuhanzi akaba na Producer Joel Brown yakoze igikorwa cyatangaje benshi mu ndirimbo nshya yitwa Pom Pom, aho uburyo yitwaye mu miririmbire bwatumye Bruce Melodie na Diamond Platnumz basiba ibyo bari bararirimbye mbere, bongera gukora iyi ndirimbo kuva ku ntangiriro. Iyi ndirimbo yatangiye kuvugwa cyane ubwo Bruce Melodie yatangiraga kuyikorera mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria, akayikomereza no mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania. Amashusho yayo yakozwe na Sasha Vybz wo muri Uganda, uherutse gutangaza ko yanyuzwe n’uyu mushinga. Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo ku wa Kane, tariki ya 19 Kamena 2025, Kenny Mugarura, uyobora inzu itunganya umuziki ya 1:55…
