Author: Bvn Rwanda News

Niyonshuti Ange Tricia umugore wa Tom Close yinjiye mu rugamba rwo guhangana n’abibasiye umugabo we, agera ku rwego yibutsa umunyamakuru watangije uru rugamba ko umwana akina n’ibere rya nyina adakina akora mu bwanwa bwa se. Aya magambo akarishye ni kimwe mu bitekerezo umugore wa Tom Close yakoresheje mu rugamba rwo guhangana n’abibasiye umugabo we rwatangijwe n’ibyavuzwe n’umunyamakuru Ngabo Roben usanzwe akorera Radio10 na TV10. Muri iki gitekerezo, Ange Tricia yanyujije kuri Instagram, yagize ati “Aba ni bamwe badafatiranywe kare ejo babyuka batuka n’igihugu cyababyaye. Wenda vuga Tom Close gusa, ariko ufashe abanyamakuru bose beza b’icyo gihe, radiyo na sosiyete…

Read More

Mu mukino wari utegerejwe na benshi hagati y’amakipe abiri akomeye muri Libya , Al-lttihad na Al -Ahly Tripoli ikinamo abanyarwanda Bizimana Djihad na Manzi Thierry wabayemo imvururu zikomeye hagati y’abafana zanavuyemo no gutwikwa kw’imodoka yajemo abakinnyi . Mu mukino wa deribi wahuje amakipe abiri akomeye muri Libya habayemo akaduruvayo gakomeye karanzwe n’imvururu zabereye mu kibuga haba mu bakinnyi , mu bafana kugeza hanze y’ikibuga . Nubwo byari biteganijwe ko  aya makipe abiri akina nta bafana bari muri sitade kubera impamvu z’umutekano muke n’ubundi wari wabanje gukemangwa , ariko ntacyo byafashije kubera ko hari inkwakuzi z’abafana zabashije guca mu rihumye abashinzwe…

Read More

Kaminuza ya Olabisi Onabanjo yo muri Nigeria, yarikoroje nyuma yuko hasohotse amashusho agaragaza abanyeshuri b’abakobwa basakwa mu mabere ngo harebwe ko bambaye amasutiye, mbere yuko binjira mu kizamini. Ayo mashusho yacishije ururondogoro benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, gusa umuyobozi w’abanyeshuri muri icyo kigo yabwiye BBC ko kwambara isutiye bisanzwe biri mu mategeko y’ikigo mu rwego rwo kutarangaza abanyeshuri bagenzi babo. Haruna Ayagi uharanira uburenganzira bwa muntu, yavuze ko abanyeshuri babishaka bajya kurega iyo kaminuza kuko yahohoteye uburenganzira bwabo. Yagize ati “Gukorakora umuntu nta burenganzira yaguhaye ni uguhonyora uburenganzira bwe kandi bishobora gukurikiranwa n’amategeko. Iyi kaminuza iri gukora amakosa mu buryo…

Read More

Nyuma yo kuyivamo mu 2018 ubwo yari akiri umunyezamu wa yo wa mbere, Ndayishimiye Eric “Bakame”, biravugwa ko abayobozi ba Rayon Sports bamaze kumuhitamo nk’umutoza w’abanyezamu ba yo guhera mu mwaka w’imikino 2025/2026. Guhera mu 2023, Ndayishimiye yari ari muri Bugesera FC nyuma yo kuyijyamo akiri umukinnyi kugeza ahagaritse gukina akayibera umutoza w’abanyezamu. Kuri ubu bivugwa ko bamaze gutandukana ndetse uyu mutoza w’abanyezamu, aherutse guhagarikwa ubwo Bugesera FC yari igiye kwakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona ishize 2024/2025. Amakuru yizewe BVN yamenye, avuga ko Bakame ari we ufite amahirwe menshi yo guhabwa akazi ko kuzatoza abanyezamu…

Read More

Kamonyi: Umuyobozi w’Amashuri abanza ya  ya Munoga akurikiranyweho kugurisha ibiryo by’amanyeshuri. Amakuru BVN yamenye avuga ko Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri abanza cya Munoga, arashinjwa kugurisha ibiro 150 by’ibiryo by’abanyeshuri yitwaza ko agiye kwishyura umwenda ishuri ribereyemo abandi bantu. Ayo makuru avuga ko ibyo biryo uyu Muyobozi ashinjwa kugurisha yabihaye umugore bafitanye isano akabeshya abo bakorana ko yamwishyuraga ideni yafashe nyuma ya COVID-19. Abatanze ayo makuru bavuga ko mbere yo kugurisha ibyo biryo, yabanje gukora inyandiko ikubiyemo amasezerano y’ubugure bakavuga ko iyo nyandiko atari ukuri kuko nta mwenda bazi ishuri rifitiye uwo muntu. Umwe mu batanze amakuru yagize ati: ”Twabimenyesheje inzego z’Ubuyobozi bw’Umurenge…

Read More

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bemeranyije igihe ba Minisitiri b’ububanyi n’Amahanga , bazasinyira amasezerano y’amahoro agamije  gushyira iherezo ku bibazo bimaze igihe hagati y’impande zombi. Hashize iminsi itatu iWashington  hari ibiganiro byagizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri ibi biganiro, ku ruhande rw’u Rwanda, rwari ruhagarariwe na Ambasaseri w’iki gihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana. Byari byavuzwe ko kuwa 15 Kamena ari bwo hashyirwaho umukono ku masezerano hagati y’impande zombi, bigakorerwa i Washington muri White House. Icyakora ntibyakozwe ku bwo kudahuza ku ngingo zimwe na zimwe. Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika…

Read More

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova, yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite ibibazo byinshi bikomeye imbere mu gihugu, kandi ko Perezida Donald Trump ari we mutegetsi wa mbere w’icyo gihugu, mu myaka myinshi ishize, wemeye ku mugaragaro ko ibyo bibazo bihari. Ibi Zakharova yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Rick Sanchez ku wa 18 Kamena 2025. Zakharova yavuze ko u Burusiya bugifite icyizere, nubwo ari gike, cyo kongera kuzahura umubano na Amerika, bitewe n’uko Perezida Trump byibura yatangaje ku mugaragaro ko intego ye ari iyo “gukiza Amerika” aho kwivanga mu bibazo by’imbere mu bindi bihugu. Ati…

Read More

Nyuma y’uko bivuzwe ko batabanye neza ndetse benshi bakanuganuga ku gutandukana kwabo, aba bombi bongeye kurikoroza buri wese asiba inzara zigaragaza ko yahuye n’undi. Ni nyuma y’igihe kitari gito bivugwa ko aba bombi badacana uwaka ndetse ko umwe asigaye atuye ukwe n’undi atuye ukwe buri wese akamenya ibye ku giti cye. N’ubwo ibyo byose byavugwaga, bageragezaga kubimwamwanya hanyuma bakavuga ko ari amagambo y’abantu naho bo nta kibazo bafitanye mu gihe abandi bo bavugaga ko nta nduru ivugira ubusa ku musozi.Ubwo Muyango yagiraga isabukuru, Kimenyi Yves yamushyize ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’igitutu cy’abafana avuga ko yari yagize ikibazo cya konti ze z’imbuga…

Read More

Umupolisi wo muri Kenya yatawe muri yombi azira kurasa umusivile mu myigaragambyo iherutse kubera mu murwa mukuru Nairobi, yatewe n’urupfu rwa Albert Ojwang wapfiriye muri kasho ya polisi. Umuvugizi wa Polisi ya Kenya, Muchiri Nyaga, yatangaje ko ubu bugizi bwa nabi bwabaye ku wa Kabiri tariki 17 Kamena 2025, aho uwo mupolisi yishe arashe umuturage wari mu myigaragambyo isabira ubutabera Albert Ojwang wari impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Muchiri Nyaga yavuze ko ubuyobozi bwahise butangira iperereza ku rupfu rw’uyu muturage bugafata uwo mupolisi, buhita butegeka ko agezwa imbere y’ubutabera. Yakomeje avuga ko polisi ikomeje gukurikirana iby’uru rupfu kugira ngo hamenyekane impamvu nyayo…

Read More

Amazu agera kuri 18 yo muri teretwari ya Rutshuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yasenywe nyuma y’imirwano ikomeye  yahanganishijemo ingabo z’umutwe wa M23 na Wazalendo . Ku munsi wejo tariki ya 17 Kamena 2025 ,imirwano ikaze yashyamiranishijemo inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 ndetse na Wazalendo yasize inzu zirenga 18 zitwitswe mu gace ka Mushebere muri teretwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu ya Ruguru . Bamwe mu baturage bo muri kariya gace batangaza ko umuriro watwitse izi nzu waturutse ku gisasu cyarashwe n’abarwanyi b’umutwe wa M23 bakeka ariho ingabo za wazalendo zaba zihishe . Mu gihe benshi mu…

Read More