
Amazu agera kuri 18 yo muri teretwari ya Rutshuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yasenywe nyuma y’imirwano ikomeye yahanganishijemo ingabo z’umutwe wa M23 na Wazalendo .
Ku munsi wejo tariki ya 17 Kamena 2025 ,imirwano ikaze yashyamiranishijemo inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 ndetse na Wazalendo yasize inzu zirenga 18 zitwitswe mu gace ka Mushebere muri teretwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu ya Ruguru .

Bamwe mu baturage bo muri kariya gace batangaza ko umuriro watwitse izi nzu waturutse ku gisasu cyarashwe n’abarwanyi b’umutwe wa M23 bakeka ariho ingabo za wazalendo zaba zihishe .
Mu gihe benshi mu baturage bari batuye muri aka gace byumwihariko mu midugudu ya Bambo , Bukombo na Tongo bakomeje guhungira mu duce twa Masisi na Mweso , abandi bahasigaye baganiriye n’itangazamakuru baribwiye ko ubwoba bw’umutekano ari bwose kubera ko bikekwa ko iyi mirwano ishobora kongera kubura umurego uyu munsi muri iki gice .
Ntago ari muri kano gace gusa kabereyemo imirwano ikaze kuko yanakajije umurego mu mudugudu wa Kanyatsi , Tongo no muri Kindjugu mu gace gaherereye hafi y’urusengero rwa Birambizo muri Bukombo ,aho bivugwa ko humvikanye amasasu menshi ndetse n’ibitaro byakekwaga ko byataganga ubufasha ku barwanyi wa Wazalendo n’abandi bo mu ihuriro ry’imutwe yitwara gisirikare y’abahutu / Nyatura ivuga ko irwanira impinduka [Collectif des Mouvements pour le Changement] ryahise ritwikwa na M23 .
Ibi bibaye nyuma yuko Sosiyete sivile yo muri kariya gace iherutse gushimangira ko munsi ishize umutwe wa M23 wari wafashe bunyago umwe mu bayobozi bawo bo mu gace ka Kanyatsi nyuma yuko zari zimaze gutsinda urugamba zahanganagamo n’umutwe wa Wazalendo ku munsi wo ku cyumweru mu duce twa Kagando na Muti muri Bambo .
Abaturage kandi bavuga ko umutekano ukemeje kwifata nabi ndetse ko amajwi y’imirindi y’abasirikare ndetse n’urufaya rw’amasasu bimaze kuba ishyano rishya ribatwikira amanywa n’ijoro binatuma bamwe bahitamo guhunga amanywa n’ijoro .



