
Nyuma y’uko bivuzwe ko batabanye neza ndetse benshi bakanuganuga ku gutandukana kwabo, aba bombi bongeye kurikoroza buri wese asiba inzara zigaragaza ko yahuye n’undi.
Nyuma y’igihe gito, Muyango na Kimenyi bahagaritse gukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ndetse yewe Muyango aba uwa mbere usiba amafoto yose ari kumwe na Kimenyi Yves.

Nyuma y’igihe ibyo bibaye, Kimenyi Yves nawe yahagaritse gukurikirana Muyango ndetse nawe amafoto bari kumwe arayasiba, ibyatumye abantu bahita bagwa mu kantu bemeza ko umubano wabo warangiye.
Kimenyi Yves na Muyango Claudine bari bafite YouTube Channel banyuzagaho ibikorwa byabo ariko iyo iheruka gukora mu mezi icyenda atambutse. Byumvikane ko umwaka wenda gushira badakora ibiganiro byabo ‘Vlogs’ bari bamaze kumenyereza abafana babo.
Hari amakuru aturuka mu batuye hafi y’uyu muryango ko baba baratandukanye mu mezi atambutse buri wese akajya kubaho ubuzima bwe aho Kimenyi Yves udaheruka mu kibuga kubera imvune yagiye gucumbika i Gikondo. Kugeza ubu ntacyo barabitangazaho mu buryo bweruye.


