- Abantu umunani bafunzwe bakekwaho gutema mugenzi wabo ikiganza kikavaho
- Rubavu: Impanuka y’imodoka yahitanye abantu bane, abandi batanu barakomereka
- ALEXIS DUSABE AGIYE GUTARAMIRA MUBWONGEREZA BWAMBERE
- Umunyarwanda ukekwaho uruhare muri Jenoside agiye kuburanishwa n’u Bufaransa
- Putin yavuze ko ibitero bya Ukraine ku nganda za peteroli bitangije byinshi
- U Budage: Umugabo yafatiwe ku kibuga cy’indege atwaye inzoka 37 z’ubumara
- U Bufaransa: Bisi yagonganye na gariyamoshi, abantu 19 barakomereka
- Muhanga:Umu-Frère yakatiwe gufungwa imyaka itatu azira kunyereza umutungo wa Leta
Author: Bvn Rwanda News
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso, abagiye bitanga bakayatanga barimo n’abahize abandi bashimiwe, bafatwa nk’intwari zatanze ubuzima, banashishikariza urubyiruko kwitabira iki gikorwa. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 14 Kamena 2025, gikozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, binyuze mu ishami rishinzwe gutanga amaraso. Gutanga amaraso ni igikorwa gikorwa ku bushake nta kiguzi, ariko kikagirira akamaro abayahabwa biganjemo abafite indwara yo kubura amaraso, inkomere n’abandi baba bayakeneye, bakayahabwa ku buntu mu gihe hagiyeho ikiguzi, isashe y’amaraso isanzwe ishobora kugurwa amadolari 150 ya Amerika (Frw 180,000). Bamwe mu batanze amaraso inshuro nyinshi n’abayahawe bavuga ko gutanga amaraso ari igikorwa cy’ubugiraneza, no…
Umuhanzi Hajp ufite impano idasanzwe yashyize hanze indirimbo yise ‘Umutima’ iri mu ziri gukundwa n’abakunzi b’umuziki Nyarwanda ushingiye ku marangamutima n’ukuri kw’ibibera mu buzima bwa buri munsi by’umwihariko urukundo yagarutseho. Mu nyandiko yuje ubuhanga n’ubushishozi , iyi ndirimbo yiswe ‘Umutima ‘ yumvikanamo inkuru ibabaje y’umusore wakunze umukobwa ku kigero cyo hejeru kugera naho amurutisha abandi ariko bikaza kurangira wa mukobwa amutereranye yisangira abandi . Iyi ndirimbo ikomeje gukundwa na benshi mu rubyiruko bijyanye n’uko yashyize ahagaragara ishusho nyayo y’ibikunze kubabaho ,ikomeza ivuga ko wa musore yasigiwe inkovu zikomeye zo ku mutima na wa mukobwa , agasigara mu gahinda k’urukundo rutigeze…
Nyuma y’igihe bivugwa ko bari mu munyenga w’urukundo ariko bagakomeza kubihisha, kuri ubu Tessy wamamaye mu itangazamakuru mu Rwanda yagaragaje ko yamaze kwambikwa impeta y’urukundo n’umuraperi Shizzo usanzwe utuye muri Amerika. Iyi mpeta yayimwambikiye i Dubai aho bakomereje kugirira ibihe byiza, ndetse amakuru akaba avuga ko bageze kure imyiteguro y’ubukwe. Inkuru y’urukundo rwa Tessy na Shizzo yatangiye kumenyekana mu mpera za 2024, nubwo icyo gihe batigeze berura ngo babishyire mu itangazamakuru. Umunyamakuru Kayitesi Yvonne wamenyekanye nka Tessy aherutse gusezera ku Isango Star yari amazeho imyaka itanu, avuga ko agiye gushyira imbaraga mu kiganiro yatangije gitambuka kuri shene ya Youtube yitwa…
Ku wa Gatandatu 23h54 Iran na Israel byinjiye ku munsi wa kabiri wo guhererekanya ibisasu. Kuri uyu wa Gatandatu Israel yakomeje kurasa ahantu hatandukanye ku butaka bwa Iran mu gitero yise ‘Operation Rising Lion’. Mu masaha y’igicuku Iran yagabye igitero kirimo indege za drones n’ibisasu byihuta ku muvuduko w’ijwi bigera ku 100, bimwe byasamiwe mu kirere ibindi byaguye ahantu hatandukanye muri Israel. Iran yarashe ku cyambu cya Haifa no ku mujyi wa Tel Aviv. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Haifa bwavuze ko nta gisasu cya Iran cyahaguye, ko bagiye babona ibisigarizwa by’ibyo bisasu ahantu hatandukanye, ndets engo nta muntu wagize ikibazo muri…
Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Da Promota, ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyize hanze EP nshya y’indirimbo enye. Da Promota ni izina rimenyerewe muri gospel aho yagiye akora indirimbo zitandukanye zirimo Ndagushima, Isengesho, Ingabire yahurijemo abahanzi barimo na Aline Gahongayire, Nzahora ndirimbo yahurijemo Prosper Nkomezi na Aime Uwimana.Kuri ubu yashyize E.P y’indirimbo enye aho ziri ku mbuga zitandukanye akoresha, indirimbo ziriho ni iyitwa: Aranzi, Umunezero, Niwe ndetse yahuriyemo na Emmy Vox na Sean Brizz n’indi yitwa Urugo ruhire. Da Promota yatangarije ibinyamakuru ko byabaye ikizami kugira ngo ahitemo indirimbo enye gusa kuko afite indirimbo zirenga…
Abakobwa 15 muri 18 banyuze imbere y’akanama nkemurampaka berekeje mu cyiciro cya nyuma cya Rwanda Global Diversity. Ni ibirori byabereye kuri Olympic Hotel byitabirwa n’abanyamideri batandukanye, ababyeyi baje gushyigikira abana babo, abafite aho bahuriye n’ishoramari ryo mu byiciro byo kumurika imideri n’abandi.Abakobwa 18 banyuze imbere y’akanama nkemurampaka mu byiciro bibiri. Icyiciro cya mbere bari bambaye imyambaro isanzwe naho mu kiciro cya kabiri bari bambaye amakanzu bose. Nyuma y’uko abari aho batoye ndetse hakabarwa n’amanota y’abantu batatu bagize akanama nkemurampaka, abakobwa 5 bari barabonye itike yo kugera mu kiciro cya nyuma kubera gutorwa cyane babonye abandi 10 bajyana nabo mu kiciro…
Mu rwego rwo kwifatanya n’isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umuzi uba buri mwaka ku itariki ya 21 Kamena, Chorale de Kigali igiye gukora igitaramo gikomeye yise “Voices in Harmony”, kizaba gishingiye ku muziki w’umwimerere uzasusurutsa abazitabira. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, Bigango Valentin, Visi Perezida wa Chorale de Kigali, yavuze ko bahisemo kwita igitaramo “Voices in Harmony” bitewe n’icyo gisobanuro gikomeye cy’ihuriro ry’amajwi y’umuziki wubakitse, utuje kandi unezeza amatwi, bityo ukaba ujyanye no kwizihiza uyu munsi mukuru w’isi w’umuziki. Yagize ati “Ibyo rero byaraduhamagaye cyane bituma twiyemeza kwifatanya n’isi yose mu kwizihiza uwo munsi bityo dutegura iki gitaramo twise…
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Annet Murava yavuze ko yavuye gusura Bishop Gafaranga nawe amutuma kumbwira abafana be ko abakumbuye. Ni ubutumwa yashyize hanze kuri uyu wa Gatandatu avuga ko yasuye umugabo we muri gereza akaba ari na nyuma y’iminsi micye akoze ikiganiro avuga uburyo amukumbuyemo kandi amusengera amanywa n’ijoro. Ubwo butumwa bugira buti “Mvuye kumusura! Yambwiye ngo abakunzi be arabasuhuza!” Nyuma y’ayo magambo, Annet Murava yongeyeho andi abwira umugabo we ko ari umunyembaraga kandi ko amukunda ndetse Imana yabahisemo bombi. Ati “Bite rukundo, urabizi ko uri umunyembaraga kandi nanjye ndabizi. Imana yaduhisemo twembi. Turi umwe.” Bishop Gafaranga afungiye…
Umugabo w’imyaka 38 wo mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi yakomerekejwe n’umwe mu bakobwa yatse amafaranga ababeshya ko azabagira abagore bikarangira ababeshye. Byabereye mu Mudugudu wa Murangi, Akagari ka Kamurera, aho uyu mugabo asanzwe afite umugore. Yabeshye umukobwa wo mu Murenge wa Nkungu muri aka karere ko akiri umusore, amwaka ibihumbi 45 Frw avuga ko ari ayo kugura ibikoresho. Aho umukobwa atahuriye ko yamubeshye, yaramusingiye aramukubita. Abaturanyi batabaye bavuga ko uwo mukobwa yagiye aho uyu mugabo yahoze atuye aramubura akomeza kubaririza, agera aho atuye asanga ari kumwe n’umugore mu nzu. Uyu mugabo usanzwe akora irondo ry’umwuga agisohoka mu…
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ryemeje ko ryashyizeho indirimbo nshya y’amarushanwa yayo yahimbwe na Robbie Williams akayita ‘Desire’. Iyo ndirimbo iratangirana n’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe. Mu rukerera rwo ku Cyumweru, tariki ya 15 Kamena 2025, ni bwo hakinwa umukino wa mbere w’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe uza kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ugahuza Inter Miami ikinira iwayo na Al Ahly yo mu Misiri. Mu muhango wo gutangiza iri rushanwa ku mugaragaro, FIFA iraza gucuranga indirimbo nshya y’amarushanwa yayo, ikaba ari indirimbo yanditswe ndetse ikanaririmbwa n’Umwongereza Robbie Williams afashijwe n’Umutaliyani Laura Pausini. Injyana y’iyi ndirimbo izakoreshwa no mu Gikombe cy’Isi cy’Ibihugu…
