
Abakobwa 15 muri 18 banyuze imbere y’akanama nkemurampaka berekeje mu cyiciro cya nyuma cya Rwanda Global Diversity.
Nyuma y’uko abari aho batoye ndetse hakabarwa n’amanota y’abantu batatu bagize akanama nkemurampaka, abakobwa 5 bari barabonye itike yo kugera mu kiciro cya nyuma kubera gutorwa cyane babonye abandi 10 bajyana nabo mu kiciro cya nyuma.

Ingabire Diane wakomeje mu cyiciro cya nyuma binyuze mu gutorwa cyane, yavuze ko yari asanzwe abona iby’iri rushanwa hanyuma yumva ko akwiye kuryitabira kugira ngo agaragaze impano ye.
Yagize ati “Nari nsanzwe ndibona ariko kubera ko ubu ari uguhatana hakaboneka urenze umwe utsinze, naravuze nti reka nange ndyitabire.”
Yavuze ko iri rushanwa rigamije gushyigikira abagore/abakobwa byumwihariko ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka akaba yumva ko ari ahantu heza ho kugana kugira ngo rimushyigikire abyaze umusaruro impano ye.
Irakoze Kellia uri mu bakomeje ku kiciro cya nyuma abicyesha kwitwara neza imbere y’akanama nkemurampaka, yavuze ko abicyesha kwigirira icyizere. Ati “Kwigirira ikizere nibyo byamfashije kandi nge mporana ikizere.”
Yashimiye abategura iri rushanwa kubwo kubigisha no kubongerera ubumenyi mu byo bakora ndetse no kubahugura ku buryo bigirira ikizere kuko uretse kurushanwa ariko hari n’andi masomo batozwa.
Ndekwe Paulette yambwiye Inyarwanda.com ati “Turashaka kurema urubuga ruzafasha abakobwa kutumva ko imideli ariyo yonyine ibahesha amahirwe, ahubwo bakamenya ko bafite ubushobozi bwo kuyobora, guhanga udushya no guhindura sosiyete mu buryo burambye,”
Igihembo cy’umwanya wa mbere ni Miliyoni 1.5 Frw, hamwe n’ubufasha mu ngengo y’imari yo kujya guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga.
Hari n’ibihembo bitandukanye bizatangwa ku banyabigwi bazitwara neza mu byiciro byose, ndetse n’amahugurwa yihariye mu by’ubuyobozi, ikoranabuhanga n’imyitwarire myiza.



