
Ku wa Gatandatu 23h54 Iran na Israel byinjiye ku munsi wa kabiri wo guhererekanya ibisasu. Kuri uyu wa Gatandatu Israel yakomeje kurasa ahantu hatandukanye ku butaka bwa Iran mu gitero yise ‘Operation Rising Lion’.
Mu masaha y’igicuku Iran yagabye igitero kirimo indege za drones n’ibisasu byihuta ku muvuduko w’ijwi bigera ku 100, bimwe byasamiwe mu kirere ibindi byaguye ahantu hatandukanye muri Israel.

Iran yarashe ku cyambu cya Haifa no ku mujyi wa Tel Aviv. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Haifa bwavuze ko nta gisasu cya Iran cyahaguye, ko bagiye babona ibisigarizwa by’ibyo bisasu ahantu hatandukanye, ndets engo nta muntu wagize ikibazo muri uwo mujyi.
Urwego rushinzwe ubutabazi muri Israel, Magen David Adom rwavuze umugore yapfiriye bitero bishya bya Iran mu gace ka Galilee y’Iburengerazuba, abantu 14 bakomeretse.
Israel yari yatangaje ko abantu batatu bamaze gupfa nyuma y’ibitero bya Iran, ibyo Iran yahaye izina Operation “True Promise III” .
Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian yavuze ko nta biganiro akeneye na America mu bijyanye no kuganira ku ntwaro z’ubumara mu gihe Israel ikigaba ibitero ku gihugu cye.
Yavuze ko ibi bitero nibikomeza Iran na yo izihorera kandi ishyizemo imbaraga.
Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu na we avuga ko ibitero Israel igaba kuri Iran bizakomeza kugera igez eku ntego zayo zirimo gusenya ibikorwa remezo by’ahakorerwa intwaro z’ubumara, n’ahandi hantu hatandukanye.
Kuri uyu wa Gatandatu Israel yavuze ko abasirikare bakuru ba Iran bagera kuri 30 bamaze gupfa harimo abagaba bakuru b’ingabo.
Israel yarashe ububiko bwa petrol buri ahitwa Shahran ku murwa mukuru wa Iran, i Tehran.


04h13′ Igisirikare cya Iran cyarashe ibisasu byihuta kurusha ijwi bimwe bibasha kuzimirizwa mu kirere ibindi bigwa ku nyubako ku butaka bwa Israel.
Ibitero bya Israel kuri Iran bishobora gutangiza intambara ikomeye hagati y’ibihugu byombi n’akarere birimo muri rusange. Buri ruhande rurahigira kumvisha urundi, Israel ivuga ko Iran yarenze umurongo utukura mu kugaba ibitero ku nzu z’abaturage bayo, Iran na yo ivuga ko igomba guhora ku bitero bya Israel.
Nyuma y’ibitero by’indege 200 za Israel kuri Iran byanahitanye abayobozi b’ingabo za Iran n’abashakashatsi mu by’intwaro z’ubumara, Iran yabanje kohereza drones 100 muri Israel nyuma ikoresha ibisasu byihuta cyane bigamije kurasa ahantu hatandukanye harimo na Jerusalem.
Ikinyamakuru The Australian kivuga ko ibisasu bya Iran byaguye i Tel Iran hafi y’inyubako ya Ministeri y’ingabo izwi nka Kirya. Amashusho agaragaza igisasu cya Iran gisenya inyubako yegereye ibiro bikuru by’ingabo za Israel.
Akanama gashinzwe Amahoro n’umutekano ku isi muri UN kateranye, kiga kuri iki kibazo. Intumwa ya Pakistan yagaragaye inenga Israel ivuga ko nta bushishozi yakoresheje mu kugaba ibitero kuri Iran, ndetse ko ari ubushobotoranyi. Kimwe n’Ubushinwa bwamaganye ku mugaragaro igitero cya Israel buvuga ko ari ukurengera ubusugire bwa Iran.
Ku rundi ruhande amakuru avuga ko America yahaye ubutasi Israel kugira ngo ibashe kurasa kuri Iran, ndetse ibitwaro bya America byafashije Israel kurinda ikirere cyayo.
Iran yabwiye abari mu kanama ka UN ko ibitero bya Israel byahitanye abantu 78 barimo abasirikare bakuru n’abasivile, abandi 300 barakomereka.
Ku wa Gatanu saa 07h43: Israel yashyizeho ibihe bidasanzwe, isaba abaturage bayo kugendera ku mabwiriza bahabwa n’igisirikare.
Iran yohereje indege zitagira abapilote 100 kugaba igitero cyo kwihimura kuri Israel, ibi bikaba byatangajwe na Brig Gen Effie Defrin, Umuvugizi w’ingabo za Israel, (Israel Defense Forces, IDF).
Brig Gen Effie Defrin yemeje ko harimo gutegurwa uburyo bwo kurasa izo ndege.
Defrin kandi yemeje ko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran yiciwe mu gitero cya Israel, kimwe n’Umuyobozi Mukuru muri Iran ushinzwe ibihe bidasanzwe.


