Author: Bvn Rwanda News

Umubyeyi wa Chriss Eazy yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Kamena 2025, nk’uko  byahamijwe na Junior Giti usanzwe areberera inyungu z’uyu muhanzi. Uyu mubyeyi yari amaze iminsi arwariye mu bitaro bya Nyarugenge. Yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Kamena 2025. Junior Giti yagize ati “Yari amaze iminsi arwaye, yewe na nijoro twavuganaga atubwira ko yumva ameze neza mu gitondo ari butahe, ariko dutunguwe n’ukuntu twakiriye inkuru y’uko yitabye Imana.” Mu minsi ishize nibwo Chriss Eazy yatangiye kugaragara ari kumwe n’umubyeyi we kuri shene ya Youtube baganira ku bintu bitandukanye, by’umwihariko bakajya no mu…

Read More

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yasabye urubyiruko kwitandukanya n’ibyaha, abategura ibitaramo bya Gen-Z Comedy abasigira umukoro wo gushyiraho amahame akumira abari mu bikorwa binyuranye n’indangagaciro nyarwanda. Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 12 Kamena 2025, ubwo yari mu gace kazwi nka ‘Meet me Tonight’ k’igitaramo cy’urwenya cya Gen- Z Comedy cyabereye muri Camp Kigali. Mu kiganiro yatanze yibanze ku kugaragaza inshingano za RIB n’uruhare rw’uru rwego, ariko kandi anagaragaza uburyo bashyize imbere kubikumira. Abajijwe ku ishusho y’ibyaha byiganje mu rubyiruko, Murangira yagize ati: “Reka nkubwize ukuri nta cyaha na kimwe urubyiruko rutarimo.” Ati “Byose! Cyereka iby’abashakanye,…

Read More

Umuhanzikazi Ashanti n’umukunzi we Nelly bagaragaje ukuri ku mubano wabo, banatangaza ko mbere yo kongera gusubirana bari barigeze kwangana bikabije, kugeza ubwo buri wese atatekerezaga ko bazongera kuba inshuti, none ubu ni ababyeyi b’umwana wabo wa mbere ndetse bashakanye mu ibanga. Ibi byose biri mu mashusho y’uruhererekane rwa filime mbarankuru bagiye gushyira hanze yitwa ‘Nelly & Ashanti: We Belong Together,’ aho bazagaragaza urugendo rw’urukundo rwabo, ibihe byiza n’ibyabababaje, uko bongeye gusubirana nyuma y’imyaka 10 batandukanye, ndetse n’uko babaye ababyeyi. Ashanti w’imyaka 44 na Nelly w’imyaka 50, bagaragara mu mashusho y’iyo filime bavuga ku buryo bahoze mu rukundo bakaza gutandukana, ariko…

Read More

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, yatangaje ko Leta yateganyije miliyoni 600$ [arenga miliyari 853,6 Frw] mu ngengo y’Imari y’umwaka wa 2025/26, azakoreshwa mu mirimo yo kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, kiri kubakwa i Bugesera. Yabigarutseho kuri uyu wa 12 Kamena 2025, mu kiganiro kigufi yagiranye n’abanyamakuru, nyuma yo kugeza ku nama ihuriweho n’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, umushinga w’ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2025/26 n’ingamba z’ubukungu mu gihe giciriritse. Minisitiri Murangwa yavuze ko umushinga umwe mu minini iri muri iyi ngengo y’imari, ari uwo gutangira neza kubaka Ikibuga cy’Indege cya Kigali kiri mu Bugesera. Ati “Twabanje gukora…

Read More

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Muhire Kevin yerekeje mu ikipe ya Jamus FC yon muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Sudani y’Epfo. Iyi kipe niyo yabitangaje ibinyujije ku nkuta z’imbuga nkoranyambaga zayo aho yateguje abafana bayo kujya kwifatanya nayo kumwakira ku kibuga cy’indege cya Juba International Airport kuri uyu ea Gatanu. ‎‎Muhire Kevin yerekeje muri Jamus FC  byari bimaze iminsi bivugwa ko n’ubundi azayerekezamo dore ko yari yamaze kumvikana nayo. Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu gusatira yerekeje mu ikipe nshya nyuma y’uko asoje amasezerano muri Rayon Sports yari abereye kapiteni. ‎‎Jamus FC yerekejemo niyo izakina…

Read More

Abayobozi ba Rayon Sports FC bifashe amashusho bari gusangira, babwiza ukuri ababanenga, ibyo bise kuvuga “ubusa”. Ni amashusho yagiye hanze mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 12 Kamena 2025, bigaragara ko bari ahantu hasa nko mu kabari bari gusangira icupa, ndetse banaganira ku bibazo by’ikipe. Mu bagaragara harimo Muvunyi Paul uhagarariye Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports, Perezida wayo, Twagirayezu Thaddée, Gacinya Chance Denis, Muhirwa Prosper, Rutagambwa Martin n’abandi. Muri aya mashusho yafatwaga na Rutagambwa humvikanamo ijwi rya Muvunyi, avuga ko impamvu yo gukora ubugenzuzi ku mutungo w’ikipe ari ukugira ngo izindi nzego zizasange ari nta makemwa. Ati “Buriya…

Read More

Uruganda rwa Skol Brewery Ltd (SBL) rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, rwafashije urubyiruko rukoresha urubuga rwa X (yahoze yitwa Twitter), kwihuriza hamwe rugakina umukino wa gicuti w’umupira w’amaguru mu gikorwa cyiswe ‘100 Experiences’. Kuri wa Kane, tariki ya 12 Kamena, ni bwo Skol ibinyujije mu kinyobwa cyayo cya Skol Malt, yatangaje ko ku Cyumweru, tariki ya 15 Kamena 2025, ari bwo ku kibuga cyayo kiri mu Nzove hazabera uyu mukino wa gicuti. Ni umukino wateguwe biturutse ku gitekerezo cya bamwe mu bakoresha X bayobowe na Ngizwenayo Obed, wasobanuye impamvu y’iki gikorwa kizahuza abakunzi ba FC Barcelone na Real Madrid. Yagize…

Read More

Nyuma yo gusogongera ku muziki wa Pakkage ubwo yakoranaga indirimbo na Manick Yani bise ‘Akayobe’, King James ahrutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Mowana’ yakorewe muri LLF aho Pakkage ari gukorera muri iyi minsi. Studio ya LLF (Live Life Freestyle) ni imwe mu zigezweho mu gutunganya imiziki ndetse abahanzi benshi bakayikundira ko iri ahantu heza kandi hari ibikenewe byose nk’umuhanzi wifuza kuhakorera indirimbo yaba umutuzo, kubona aho akura icyo kurya no kunywa n’ibindi bitamusabye gusohoka. Mu minsi yashize, King James yashyize hanze indirimbo ‘Mowana’ iri kubica bigacika hanze aha ikaba yarakorewe muri LLF Studio byumwihariko ikorwaho na Producer Pakkage uri…

Read More

Ahagana saa sita zamanywa ahitwa kamiranzovu mukarere kakamonyi umurenge wa rugalika akagali ka sheli habereya impanuka . aho imodka ya rava 4 yagonganye na moto uwaruri kuri moto akaba yakomeretse cyane akaba yahise ajyanwa kwitabwaho mubitaro n’imbangukira gutabara. gusa nubwo umumotari yagize ikibazo gikomeye cyane na moto ye yangiritse ndetse n’imodoka byagonganye ikaba nayo yangiritse uruhande rumwe rwayo. ariko nubwo imodoka yangiritse uwaruyitwaye we ntakibazo yagize nakimwe.

Read More

Kuri uyu wa kane ku biro by’umurenge wa Kimuhurura mu karere ka Gasabo, Miss Vanessa yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Dylan Ngenzi. Miss Vanessa na Ngenzi Dylan bamaze igihe kirekire bari mu munyenga w’urukundo kuva mu mwaka wa 2018 bakundana ndetse bishimanye byumwihariko mu gushyigikirana mu mirimo yabo.Nyuma yo kubona ko buri umwe yaremewe undi, ku wa 27 Nzeri 2024 yambitswe impeta y’urukundo uyu musore amusaba ko bakomezanya urugendo rw’ubuzima, undi amwemerera atazuyaje. Muri uyu mwaka mu kwezi kwa Werurwe, Dylan Ngenzi nawe yanze gutinzamo hanyuma ahita ajya gufata irembo kwa Miss Vanessa. Ku wa 7 Kamena 2025 muri ‘Jalia…

Read More