
Nyuma yo gusogongera ku muziki wa Pakkage ubwo yakoranaga indirimbo na Manick Yani bise ‘Akayobe’, King James ahrutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Mowana’ yakorewe muri LLF aho Pakkage ari gukorera muri iyi minsi.
Mu minsi yashize, King James yashyize hanze indirimbo ‘Mowana’ iri kubica bigacika hanze aha ikaba yarakorewe muri LLF Studio byumwihariko ikorwaho na Producer Pakkage uri mu bazamuka neza cyane.

Kujya gukorera muri LLF kwa King James kwavuye ahanini ku mubano mwiza afitenye na Pakkage nyuma y’uko amukoreye indirimbo ‘Akayobe’ yahuriyemo na Manick Yani igakundwa n’abatari bacye.
Mu kiganiro na Inyarwanda.ccom, umuyobozi wa LLF Studio yavuze ko Pakkage yagiranye umubano mwiza cyane na King James wavuye ku ndirimbo Akayobe bakomeza gukorana ndetse bikaba bishoboka ko no mu minsi iri imbere bazakorana n’indi mishanga myinshi.
Yagize ati “King James yari asanzwe afitanye umubano mwiza na Pakkage wavuye ku ndirimbo ‘Akayobe’ ubwo Pakkage yamuhuzaga na Manick kandi murabizi ko ari umunyempano. Nyuma y’uko bakoranye ‘Akayobe’ bahise bakurikizaho umushinga wa ‘Mowana’ kandi byashoboka ko bazakomeza gukorana indi mishinga myinshi mu gihe kiri imbere kuko bafitanye umuabano mwiza.”
Yakomeje avuga ko nta mwanya wo kuryama ahubwo muri iyi mpeshyi baraza gutanga akazi gakomeye kandi abatu bagiye kumenya LLF binyuze mu miziki myinshi kandi myiza.
Ati “Icyo nakubwira ni uko muri iyi mpeshyi mugiye kumirwa. Imiziki myinshi kandi myiza yose uzajya wumvamo kandi ubonemo ibirango bya LLF. Ubuyobozi bwa studio dufite ubushake kandi n’aba-producer bacu bafite inyota. Ubu nibwo tuje!”
Kugeza aka kanya, LLF ifite aba-producer babiri; Pakkage na Bakka Pro ndetse bakaba barihaye intego yo gukora indirimbo nyinshi kandi nziza ariko byumwihariko buri mwaka bakagira umuhanzi bakora akagera ku rwego rwiza ku buryo buri muntu mu Rwanda cyangwa se ureberera umuziki w’u Rwanda hafi amenya uwo muhanzi.



