Author: Bvn Rwanda News

Komite Ngenzuzi ya Rayon Sports yandikiye Inama y’Ubutegetsi y’Umuryango w’iyi kipe na Komite Nyobozi yawo, isaba ko haterana inama y’Inteko Rusange bitarenze uku kwezi, igamije kwigira hamwe ingamba zo gukemura ibibazo biri mu miyoborere n’imari, mu rwego rwo kwirinda gushyira Umuryango mu kaga. Muri iyi baruwa iyi komite ivuga ko mu bugenzuzi yakoze hagati ya tariki ya 5 na 7 Kamena 2025, yasanze harimo ibibazo bikomeye. Yavuze ko bikeneye guhabwa umurongo byihuse kugira ngo hirindwe amakosa y’imicungire mibi y’imari n’abakozi, ndetse n’imikoranire hagati y’abagize inzego. Iyi baruwa isoza isaba ko hatumizwa inama y’Inteko Rusange bitarenze muri Kamena 2025 kugira ngo…

Read More

Coach Gael uri muri Afurika y’Epfo, mu ijoro ryo ku wa 10 Kamena 2025 yahuye na Collin Gayle washinze ‘Africa Creative Agency’, aho mu byo baganiriye harimo no kumuha Bruce Melodie ngo bamufashe mu bijyanye na ‘management’. Coach Gael washinze 1:55 AM Ltd isanzwe ikorana na Bruce Melodie, ubwo yari muri Afurika y’Epfo yahuye na Collin Gayle washinze ‘Africa Creative Agency’, bagirana ibiganiro bitandukanye birimo no kurebera hamwe uko bakorana mu guteza imbere umuziki wa Bruce Melodie. Mu kiganiro kigufi BVN yagiranye na Coach Gael, yagize ati “Ni ibyishimo kuri njye guhura n’umugabo wakoze ibikorwa bikomeye mu muziki n’imyidagaduro ya…

Read More

Uyu mugabo yitwa BAYIRINGIRE RAMU atuye mu karere kakamonyi umurenge wa runda akagali ka ruyenzi umudugu wa kibaya. Yavuze ko yakubiswe n’abanyerondo taliki ya 04 kamena 2025 ubwo yarari gutaha ubwo yari saa moya nigice ubwo yacaga kubanyerondo bicaye we yarari kuvugira kuri telefone abona umwe amugiye inyuma undi imbere batangira kumukiba kuko ngo yavuye mukazi afie mudasobwa mugikapu ndetse nibindi bikoresho akaba asaba ko yahabwa ubutabera kandi nabo banyerondo bagakurikiranwa.

Read More

Mukarere ka kamonyi umurenge warunda akagali ka muganza umudugudu wa nyagacyamo ahitwa bishenyi hari kubera imurikabikorwa n’imurikagurisha. Irimurikagurisha ryitabiriwe nabantu batandukanye kandi mungeri zose gusa higanjemo ibikomoka kubuhinzi. Irimurikagurisha kandi rifite ryateguwe na akarere ka kamonyi na JADF ndetse na PSF byo mu karere ka kamonyi ryitabiriwe na bafite ibiribwa , ibinyobwa , imyambaro , imiti iva mubihingwa(gakondo) ndetse nibindi byinshi. Irimurika bikorwa ryatangiye kuwa 06 kamena uyumwaka rikazarangira kuwa 16kamena 2025. Abaturage bavuga ko kuba irimurika gurisha riberaahantu nkaha ari ikigaragaza ko mugihe kizaza hashobora kubera imurikagurisha mpuzamahanga kandi ngo ari ibinti bishimishije. …

Read More

Umugabo wo muri Leta ya Texas muri Amerika yashinjwe icyaha cyo kwica nyuma yo gushyira ikinini gikuramo inda kizwi nka ’Plan C’ mu kinyobwa cy’umukunzi we wari utwite. Polisi yo mu gace ka Parker County yatangaje ko uyu mugabo witwa Justin Anthony Banta yafashwe ku wa 6 Kamena 2025 nyuma y’iperereza ryari rimaze igihe rikorwa, rishingiye ku kirego cyatanzwe n’umugore we. Uyu mugore yabwiye Polisi ko umwaka ushize ari bwo yabwiye uyu mugabo ko amutwitiye, ahita amusaba ko yakuramo inda, amusezeranya kuzishyura ikiguzi cyose bisaba. Uyu mugore yasobanuye ko ubwo inda ye yari igeze ku mezi atandatu, Banta yashyize…

Read More

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Annette Murava, yagaragaje ko nta kibazo afitanye n’umugabo we Bishop Gafaranga, uherutse gukatirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, kubera ibyaha birimo icyo guhoza ku nkeke uwo bashakanye n’icyo kumukubita no kumukomeretsa. Yabigarutseho mu butumwa yacishije ku rubuga rwa Youtube ahuriraho n’umugabo we, bise Gafaranga na Murava. Yagaragaje ko we n’umugabo we ubu ufunzwe bakomeye n’ubwo bahuye n’ikibazo. Ati “Turakomeye, tumeze neza. Ndabizi ko abantu badukunda mushobora kuba hari ibyo mwabonye, rimwe na rimwe hari igihe umuntu aza hano agatangira kuvuga ngo tumeze neza mugatangira mukantera amabuye kubera kuvuga gutyo, tumeze neza kuko hari umuririmbyi…

Read More

Kayigire Josue umaze kumenyekana nka Afrique mu muziki, yateguje album ye ya mbere yise “In2Stay”, izasohoka mu byumweru bibiri biri imbere. Uyu muhanzi mu kiganiro yagiranye na BVN yavuze ko imyiteguro yo gushyira hanze iyi album igeze kure, ndetse nta gihindutse mu byumweru bibiri biri imbere izaba yagiye hanze. Yongeyeho ko impamvu iyi album yayise “In2Stay” ari uko agitangira kumenyakana hari abamuteze iminsi bavuga ko atazamara kabiri. Ati “Nabitekereje ngendeye ku banteze iminsi, ko ntazatinda mu muziki ubu nkaba nkirimo kandi ntaho nzajya.” Iyi album nshya ya Afrique yavuze ko izaba igizwe n’indirimbo 12. Abajijwe impamvu amaze imyaka ibiri…

Read More

Umugabo witwa Chris Demirchyan yajyanye mu nkiko irimbi rya Forest Lawn Memorial Park riherereye I Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo gusanga ikibumbano cyanditseho izina rya nyina cyari kimaze imyaka isaga itatu kiri ku gituro kitari icye. Chris arega iri rimbi ibyaha birimo kumutera ihungabana, kutubahiriza amasezerano, uburangare no kumubeshya, kandi arasaba ko bamwishyura indishyi z’umubabaro, igihombo ndetse n’ibindi byamugizeho ingaruka. Amakuru aturuka muri dosiye iri mu rukiko agaragaza ko mu mwaka wa 2008, ababyeyi ba Chris baguze imyanya ibiri yo gushyingurwamo. Nyuma y’imyaka ine, Chris yasabye ko iyo myanya yarekurwa kugira ngo umuryango wabo ubashe…

Read More

Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika muri Colombia, Miguel Uribe Turbay, yarashwe inshuro eshatu ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu Murwa Mukuru w’icyo gihugu, Bogota. Muri izo nshuro eshatu, amasasu abiri yamufashe ku mutwe, irindi rimufata mu ivi, ibituma ajyanwa kwa muganga igitaraganya, aho umugore we, Maria Claudia Tarazona, yasabye abantu kumusengera ’kuko ari kurwana n’ubuzima.’ Amatora y’Umukuru w’Igihugu ategerejwe mu mwaka utaha, aho byitezwe ko uyu mugabo w’imyaka 39, ari umwe mu bafite amahirwe, ahanini kubera uburyo ashyigikiwe n’urubyiruko. Ishyaka rye, Centro Democratico party, ryanenze iki gikorwa rivuga ko kibangamira demokarasi muri icyo gihugu, mu gihe…

Read More

Perezida Donald Trump uherutse gushwana na Elon Musk bahoze ari inshuti magara, yongeye kwiyama uyu mukire wa mbere ku Isi, amubwira ko nahirahira agafasha Ishyaka ry’Aba-Démocrate, azahura n’urusobe rw’ibyago atigeze atekereza. Musk yafashije Trump mu matora yagejeje uyu mugabo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, amuteye inkunga y’arenga miliyoni 250$. Ibi yarabyigambye, avuga ko Trump ari ’indashima.’ Trump ntiyaviriyemo aho, dore ko yashinje uyu mugabo imyitwarire itari myiza, amakuru akavuga ko yanamushinje gukoresha ibiyobyabwenge, nubwo atabivuzeho mu ruhame. Nyuma yo gushwana mu buryo bugayitse, bamwe mu ncuti zabo, barimo n’abagabo bakomeye mu Ishyaka ry’Aba-Républicain, babasabye gukemura ibibazo bafitanye, gusa Trump yabiteye…

Read More