
Kuri uyu wa kane ku biro by’umurenge wa Kimuhurura mu karere ka Gasabo, Miss Vanessa yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Dylan Ngenzi.
Muri uyu mwaka mu kwezi kwa Werurwe, Dylan Ngenzi nawe yanze gutinzamo hanyuma ahita ajya gufata irembo kwa Miss Vanessa.

Ku wa 7 Kamena 2025 muri ‘Jalia Garden’ habereye ibirori byo gusaba no gukwa.
Kuri uyu wa kane, Dylan na Miss Vanessa basezeranye imbere y’amategeko biyemeza kuzabana akaramata.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025, nibwo hateganyijwe ibirori by’ubukwe bwa Dylan Ngenzi na Miss Vanessa.


