
Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Da Promota, ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyize hanze EP nshya y’indirimbo enye.
Da Promota yatangarije ibinyamakuru ko byabaye ikizami kugira ngo ahitemo indirimbo enye gusa kuko afite indirimbo zirenga Ijana yakoze kandi zirangiye ndetse atubwira ko agiye gutangira gushyira hanze n’amashusho y’indirimbo ziri kuri iyi E.P (Extended Play).

Marvine, Lydia ndetse na Merci nibo bakobwa bumvikana mu ndirimbo Aranzi ya Da Promota akaba ari nindirimbo nziza cyane yitiriye E.P ye. Merci worshiper yongera kumvikana mu ndirimbo yitwa Umunezero yakozwe na STYLEZ MADE IT.
Izindi ndirimbo uko ari eshatu zikorwa Na Brizz Beatz ari we Sean Brizz w’umuhanga cyane kandi uba hafi Da Promota mu buzima bwa buri munsi mu bikorwa bye by’umuziki, ubu indirimbo zose zikaba ziri ku rubuga rwa YouTube n’izindi mbuga ze zicuruza umuziki.



