
Abaramyi bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana barimo James na Daniella, Alexis Nkomezi, Willy Uwizeye na Vessels of Praise, bagiye guhurira mu gitaramo gikomeye cyateguwe na The Power of Hope.
Yavuze ko James na Daniella “ni abaramyi beza, nakunze kandi bahembura imitima ya benshi. Kandi barakunzwe muri iki gihe, niyo mpamvu twifuje kubatumira ngo baze kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu biciye mu ndirimbo”.

Alexis Nkomezi utegerejwe muri iki gitaramo azwi muri Gisubizo Ministries ariko nawe akora indirimbo ze ku giti cye hari n’iyo aherutse gukorana na Pastor Amani yitwa “Yesu ndaguhimbaza” imaze kurebwa cyane kuri Youtube. Izindi yakoze ku giti cye ni nka “Turacyakwizeye”, “Fata Ukuboko”, “Goligota” n’izindi nyinshi.
Willy Uwizeye ni umuhanzi w’umurundi uzwi cyane muri Gospel aho yaririmbye indirimbo nyinshi zizwi nka “Uri Mwiza Yesu”, “Ni Wewe Bwana”, “Undinde Kwibagira” n’izindi nyinshi. Atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho akorera umuziki we.
Vessels of Praise Choir yatumiwe muri iki gitaramo, ibarizwa mu Itorero rya Bethel Christian Center muri Portland Maine. Biririmba neza cyane, bakaba bafite indirimbo nyinshi nziza zizwi nka “Ntawe” bakoranye na Alexis Nkomezi, “Intsinzi yacu” na “Umurinzi”.
The Power of Hope yateguye iki gitaramo, igizwe n’abantu ari bo Emmanuel Hakizimana ndetse na Emmanuel Semuhiga, bakaba basanzwe bategura ibitaramo bya Gospel. Ni bo bateguye igitaramo Meddy na Adrien Misigaro bakoreye muri Portland, Maine kuwa 29 Nzeri 2024.
Bateguye kandi igitaramo cya Alexis Nkomezi cyabaye mu Ukwakira 2024. Bati “Dufite gahunda yo gutegura ibitaramo byinshi bya Gospel hano muri Maine ndetse no muri Leta zose zo muri Amerika tugenda twamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu!”.


