
Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu muri BK Arena, waranzwe n’imvururu y’amanota, aho amakipe yombi yasatiranaga nta gucika intege. Wari umukino urimo urusaku rw’amanota menshi cyane, aho warangiye Al Ahli Tripoli itsinze APR BBC ku manota 106 kuri 102, bikaba byanatumye Tripoli igira imikino 5 yatsinze nta n’umwe itsinzwe.
Muri uwo mukino, hatewe amanota 28 ya “three-points” (amanota atatu), ibintu byarushijeho gutuma uba umwe mu mikino yagaragayemo ubusatirizi bukomeye muri iri rushanwa. Mohamed Sadi wa Al Ahli yatsinze inshuro 5 kuri 6 mu gutera amanota atatu, naho Jaylen Adams atsinda 4 kuri 5. Ku ruhande rwa APR, abakinnyi bane na bo binjije amanota atatu.

Nyuma y’aya manota arenga 200 yatsinzwe muri BK Arena, ibyishimo byakomereje ku rubyiniro aho Bruce Melodie na BNXN baririmbiye ibihumbi by’abafana bari bateraniye muri iyi nyubako.
Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie yamaze ipfa abitabiriye uyu mukino, amara iminota igera kuri 30 ataramira abakunzi ba Basketball n’umuziki, aho yari yaje aherekejwe n’itsinda rinini ry’abakobwa n’abahungu bamubyinira.
Uyu muhanzi yongeye gushimangira ko ari umwe mu bakunzwe kandi bafite indirimbo nyinshi zakoze ku mitima y’abakunzi b’umuziki.
Ibihumbi by’abari muri BK Arena, bafatanyije na Bruce Melodie kuririmba indirimbo ze zirimo Bado, Ikinya, Ikinyafu, When She’s Around, Katerina, Katapilla na Saa Moya. Bruce Melodie kandi yaririmbye iyitwa Roza, FOU DE TOi, Igitangaza, Sawa Sawa, Kungola na Henzapu yasorejeho.
Umunya-Nigeria, Daniel Etiese Benson uzwi nka Bnxn na we ntiyatanzwe, aho yahagurukije BK Arena aririmba Bae Bae yakoranye na Ruger, Ole, Phenomena, Outside n’izindi ndirimbo zatumye abafana bizihirwa, ziganjemo izakunzwe cyane n’abanya-Kigali.


