Author: Bvn Rwanda News

Ku wa 20 Gicurasi 2025, ni bwo Manchester City yakinnye na AFC Bournemouth mu mukino ubanziriza uwa nyuma usoza shampiyona y’u Bwongereza (Premier League). Ni umukino abasore batozwa na Pep Guardiola, batsinze ibitego 3-1 babifashijwemo na Omar Marmoush, Bernardo Silva na Nico Gonzalez. Umubiligi, Kevin de Bruyne wari umaze imyaka 10 muri iyi kipe y’i Manchester, yasezeye abafana ba yo nyuma y’uko ari wo mukino we wa nyuma kuri Etihad Stadium y’iyi kipe. Bivugwa ko uyu mugabo wahaye byose iyi kipe, azerekeza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. De Bruyne warize amarira arimo ibyishimo, yavuze…

Read More

Perezida wa Sena, Michel Sama Lukonde, yandikiye Kabila ibaruwa ku wa 19 Gicurasi, amumenyesha ko asabwa kwitaba Komisiyo idasanzwe y’Abasenateri ishinzwe gusuzuma iyi dosiye kuri uyu wa 20 Gicurasi 2025. Yagize ati “Mutumiwe mu nama ya Komisiyo yihariye ishinzwe gusuzuma ubusabe bw’Ubushinjacyaha Bukuru mu Rukiko Rukuru rwa gisirikare burebana no kubambura ubudahangarwa muhabwa n’Itegeko Ishinga Amategeko ndetse n’uburenganzira bwo kubakurikirana, ku wa Kabiri tariki ya 20 Gicurasi 2025, guhera saa tanu z’amanywa, mu cyumba cy’inama mpuzamahanga.” Muri iki gihe, ntabwo Kabila ari muri RDC. Yahunze mu mpera za 2023, ubwo ubutegetsi bw’iki gihugu bwatangiraga kumwibasira. Muri uyu mwaka, yagaragaye mu…

Read More

Umushumba w’amatungo magufi (ihene) wo mu karere ka Nyanza arakekwaho gusambanya itungo ry’inkoko rigapfa. Byabereye mu Mudugudu wa Nyagatovu mu kagari ka Kavumu mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza. Umukuru w’Umudugudu wa Nyagatovu, yabwiye bvn ko uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 18, ubwo kuwa 18 Gicurasi 2025, yari asoje inama yari yaremesheje, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, umwe muri ba Mutwarasibo,yageze iwe asanga itungo rye ry’inkoko ryapfuye. Uyu avuga ko yihutiye kumumenyesha ariko umushumba wa Mutwarasibo aramwikanga, ajya mu yindi nzu yari asanzwe abamo. Mudugudu akomeza avuga ko yohereje ushinzwe umutekano mu rugo rwa Mutwarasibo,agezeyo umushumba arahamagazwa,…

Read More

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rwahagaritse by’agateganyo ibikorwa bijyanye n’amasengesho byaberaga ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe, iherereye mu Karere ka Ruhango, ivuga ko hatujuje ibisabwa bijyanye no kubungabunga umutekano n’ituze by’abahagana. RGB yabitangaje ku wa 17 Gicurasi 2025, mu ibaruwa yandikiye umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, Mgr Dr. Ntivuguruzwa Balthazar. RGB yavuze ko hashingiwe ku isesengura ryakozwe ku wa 17 Gicurasi 2025, yagaragaje ko hashingiwe ku isesengura ryakozwe ku bwitabire n’imitegurire y’amasengesho ngarukakwezi na ngarukamwaka abera aho kwa Yezu Nyirimpuhwe, “Byagaragaye ko ahantu amasengesho abera hatujuje ibisabwa bijyanye no kubungabunga umutekano n’ituze by’abahagana.” RGB yatanze urugero rw’amasengesho yo ku cyumweru…

Read More

Urwego rwo muri Espagne rushinzwe iperereza ku mpanuka, CIAIAC, rwatangaje ko indege ya sosiyete ya Lufthansa yarimo abantu 205, mu mwaka ushize yamaze iminota 10 mu kirere nta mupilote uyitwaye. CIAIAC yasobanuye ko byabaye tariki ya 17 Gashyantare 2024 ubwo iyi ndege yo mu bwoko bwa Airbus A321 yavaga mu Mujyi wa Frankfurt mu Budage yerekeza i Seville muri Espagne. Icyo gihe, umupilote wa mbere yari yagiye mu cyumba kibamo ubwiherero n’ubwogero (lavatory), yizera ko ushinzwe kumufasha (co-pilot) akomeza gutwara indege nta kibazo. Ushinzwe gufasha umupilote yaje guta ubwenge ubwo yari atangiye kuyitwara, icyakoze yari yamaze gufungura atabigambiriye itumanaho rimuhuza…

Read More

Joe Biden wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasanzwemo cancer ya Prostate, ndetse abaganga bagaragaje ko yamaze kumurenga igera no mu magufwa. Ibi byatangajwe nyuma y’uko Biden agaragaje ibimenyetso birimo kugira akabyimba kuri prostate, ibyatumye atangira gukorerwa isuzuma, ryagaragaje ko arwaye Cancer ya Prostate yamurenze. Itangazo ryasohowe n’ibiro bye ryavuze ko kuva mu Cyumweru gishize yatangiye kuyisuzumwa, bikaza kugaragara ko yageze mu magufwa. Ryakomeje riti “Nubwo ibi bigaragaza ko indwara iri ku rugero rukomeye, byagaragaye ko iteza ibibazo mu misemburo, ibisaba kuvurwa yitondewe. Perezida n’umuganga we bari kureba uburyo bwo kuvurwa kwe bafatanyije…

Read More

Kuri iki Cyumweru ni bwo hasojwe gukinwa imikino ya shampiyona mu bagore. Umwe mu mikino yakinwe ni uwo Rayon Sports WFC yari yakiriyemo Bugesera FC mu Nzove . ‎‎Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego bibiri kuri bibiri nyuma yuko Gikundiro y’Abagore yari yabanje ibitego bibiri bya Jeannette Uwikunda na Diane Nyirandagijimana gusa Bugesera FC ikaza kubyishyura mu gice cya kabiri. ‎Rayon Sports WFC yahise ishyikirizwa igikombe cya shampiyona mu kwezi kwa 3 uyu mwaka mu mukino wo ku munsi wa 20 hakibura imikino ibiri ngo shampiyona irangire. ‎‎Iki ni igikombe cya kabiri cya shampiyona kikurikiranya ikipe ya Rayon Sports…

Read More

Umukecuru witwa Consolata Oduya wo muri Kenya yakoze igikorwa cyakoze ku mitima ya benshi ubwo yajyaga ku ishuri afite inkoko esheshatu, ashaka kwishyura amafaranga y’ishuri y’abuzukuru be babiri. Abo bana biga mu ishuri rya Adiedo Mixed Secondary School bari barirukanywe kubera umwenda w’ishuri ungana n’ibihumbi 131,92 Ksh, ni ukuvuga hafi 1.540.000 Frw. Kubera ko nta bushobozi yari afite, uyu mukecuru yajyanye inkoko esheshatu, buri imwe ifite agaciro ka 1000 Ksh (hafi 11.700 Frw), yizera ko ishuri ryazemera maze abuzukuru be bagakomeza kwiga. Amafoto agaragaza uyu mukecuru ahagaze imbere y’umwarimu warebaga izo nkoko, ari kumwe n’abo bana, yacicikanye cyane ku mbuga…

Read More

Amakuru benshi bamaze iminsi bazi ni ay’uko hari ndirimbo itegerezanyijwe amatsiko ya Bruce Melodie na Diamond Platnumz, bivugwa ko yashowemo arenga miliyoni 80 Frw. Ni amakuru yabanje kuvugirwa hanze ariko byamaze kwemezwa na 1:55 AM ko iyi ndirimbo iri hafi, ndetse muri Kamena 2025 igomba kuba yagiye, nk’uko Joshua Tuyitakire ushinzwe itangazamakuru muri iyi nzu ireberera inyungu abahanzi yabitangaje. Ati “Indirimbo yararangiye ibintu byose biri ku murongo. Indirimbo irimo abantu batatu; Joel Brown, Diamond Platnumz na Bruce Melodie. Indirimbo yatangiye irimo Joel Brown na Bruce Melodie ariko nyuma biba ngombwa ko Diamond yiyongeramo. Muri Kamena iraba iri hanze.” Yakome ati…

Read More

Uyu musore w’ iimyaka 19  na Nyirakuru babanaga, yari atuye mu Mudugudu wa Nyamitanga, Akagari ka Kanyinya, Umurenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga. Bamwe mu bo babanaga bavuga ko ubusanzwe nta kibazo uyu musore yari afitanye na Nyirakuru. Umwe muri bo yagize ati” Nta kibazo yari afite, gusa ejo bundi nibwo yabwiye abantu ko ashaka kujya kwa Se wabo uba i Rwamagana.” Bavuga ko batunguwe kandi bajya mu rujijo rwo gusanga icyumba yararagamo gifungiye inyuma ndetse n’imbere. Bagakeka ko hari umuntu bari kumwe waba yamufungiye inyuma. Gusa bavuga ko bagerageje gushakisha amakuru y’uwaba yamufashije kumukingirana. Urwego rw’Ubugenzacyaha rwatangiye iperereza ku…

Read More