
Tariki ya 22 Gicurasi 2025, Habiyaremye Zacharie wamamaye nka Bishop Gafaranga yaburanye ku ifunga n’ifungurwa mu rubanza rwabereye mu muhezo nk’uko babyemererwa n’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha mu ngingo yaryo ya 131.
Gafaranga yageze ku rukiko rw’ibanze rwa Nyamata saa 06;34 ari mu modoka ya RIB ndetse aza acungiwe umutekano ku buryo byabaye ngombwa ko anyuzwa mu muryango utandukanye n’uwo abandi banyuramo mu rwego rwo kumurinda itangazamakuru.
Ubwo uru rubanza rwari rugiye gutangira, umushinjacyaha yasabye ko ku bw’umutekano w’uwareze ndetse n’imiterere y’uru rubanza, rwabera mu muhezo nta wundi muntu uhari.

Gafaranga yabajijwe niba yemera kuburanira mu muhezo avuga ko nawe abyemera n’iyo umushinjacyaha atabisaba yari kubyisabira ndetse n’umwunganizi we mu mategeko yemera ko uru rubanza rubera mu muhezo.
Nyuma yo guheeza abantu muri uru rubanza, uwareze nawe yageze ku rukiko kugira ngo akurikirane uko ikirego n’uru rubanza biza kugenda.
Mu makuru Inyarwanda yamenye, ni uko muri uru rubanza Gafaranga akurikiranyweho ibyaha bitatu: ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe.
Ubushinjacyaha bwasabye ko Gafaranga yakomeza kuburana afunzwe by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza rigikomeje gusa Gafaranga we agasaba ko yarekurwa kuko adateze gutoroka ubutabera.
Ubushinjacyaha kandi bwerekanye ibimenyetso birimo raporo y’inzego z’ibanze igaragaza ko abo bombi bagiranaga amakimbirane ndetse na raporo ya muganga igaragaza ko uwareze afite ibibazo by’agahinda gakabije gaturuka ku byo akorerwa.
Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko bufite impungenge z’umutekano w’uwareze mu gihe Gafaranga yaba afunguwe bityo bakomeza kuburana bashimangira ko uyu Gafaranga agomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Gafaranga yireguye ahakana ibyo ashinjwa avuga ko n’ibyaba byarabaye mu rugo ari amakosa y’abantu babana bityo asaba gufungurwa kandi avuga ko umutekano w’uwareze utazahungabana na gato.
Umunyamategeko wa Gafaranga yateye utwatsi raporo zose zatanzwe n’Ubushinjacyaha ndetse agaragaza ko n’ubuhamya bwatanzwe budakwiye gushingirwaho.
Uyu munyamategeko yanasabye ko Gafaranga yahabwa imbabazi kuko uwareze yanditse amusabira imbabazi avuga ko kumufunga atari byo bizakemura ibibazo byabo.
Gafaranga yavuze ko n’ubwo hari ibibazo byabayeho bishingiye ku madeni, afite ingwate yo gutanga ndetse anafite umwishinjizi bityo asaba ko yafungurwa agakomeza gukurikiranwa ari hanze.
Inteko yaburanishije igiye kwicara isesengure ingingo z’impande zombi nyuma bazabone gutangaza umwanzuro w’urubanza.


