Umunyamideli Moses Turahirwa yakomoje ku byo yemeje ko yatangaje ku mbuga nkoranyambaga mu kwezi gushize
Imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa kabiri, Moses Turahirwa yemeye ko yanyweye ikiyobyabwenge cy’urumogi ariko ahakana ingano y’urwo yafatanywe.

Uyu munyamideli ufite inzu izwi nka Moshions hashize ibyumweru bigera kuri bibiri afunze akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.
Turahirwa ni umwe mu banyamideli bakomeye mu Rwanda, imyenda akora yambawe/yambarwa na benshi mu Rwanda harimo na bamwe mu bategetsi bo ku rwego rwo hejuru.
Mu rukiko kuri uyu wa kabiri, Turahirwa yavuze ko ibyo aregwa bifite aho bihuriye n’ibyo yatangaje ku mbuga nkoranyambaga mu kwezi gushize.

dore ibyo yanditse kumbuga nkoranyambaga
Mu ntangniriro z’ukwezi gushize, hari ubutumwa bwakwiriye ku mbuga nkorambaga mu mafoto [screenshots] bivugwa ko bwanditswe na Moses Turahirwa, uyu munsi mu rukiko yabikomejeho ko ubwo butumwa ari ubwe, kandi yabusabiye imbabazi.
Ubwo butumwa bwo ku itariki ya 12 Mata (4) bwo mu buryo bwa ‘status’, bugaragara ko bwatangajwe kuri konti yo kuri Instagram yitwa ‘kwandaseason_1’ iri mu izina rya Moïse Turahirwa, ubu ntibukigaragara ku rubuga.
Ubwo butumwa bufite umutwe uvuga ngo “Nakuze Nanga Kagame Ninkotanyi zose bro!”
Ubwo butumwa bukomeza bugira buti: “Inkotanyi zafunze data Pasteur zimuziza ubusa.”
Avuga ko ubwo yajyaga mu mujyi wa Kamembe (unazwi nka Rusizi) ubwa mbere, afite imyaka itandatu, yari ari kumwe na nyina agiye gusura se wari ufungiye mu mujyi wa Cyangugu.
Ati: “Inkotanyi yakubise IKIBOKO Papa ari gushaka uburyo yansuhuza kubera iminota micye babahaga yo gufata injyemu twabazaniye. Yasubiye mu gihome [muri gereza] ntamusuhuje.”
Yongeraho ko yaraye arira ubwo yamenyaga ko “H.E [imvugo y’icyubahiro imenyerewe ku kuvuga Perezida, ishatse kuvuga ‘His Excellency’] azambara ishati nahanze”. Icyo gihe ngo yari afite imyaka 28.
Ati: “SINDABABARIRA KAGAME NINKOTANYI ZOSE.”
Nyuma y’ubwo butumwa bwavuzwe cyane tariki 12 Mata (4), ibya Moses Turahirwa ntibyamenyekanye neza kugeza tariki 22 Mata (4) urwego rukora iperereza ku byaha ruvuze ko Turahirwa afunze ashinjwa gupimwa bagasanga yakoresheje ibiyobyabwenge.
Uyu munsi, nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwavuze ko ruzatangaza icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuri Turahirwa ku wa gatanu tariki 09 z’uku kwezi.