
Mu kiganiro yagiriye ku rukuta rwe rwa Instagram, ITAHIWACU Bruce uzwi nka Bruce Melodie yavuze ko ibikorwa yakoze mu muziki bimwemerera kwiyumva nk’umuhanzi wa mbere. Ati “Nibyo koko niyumva nk’umuhanzi wa mbere mu Rwanda kubera y’uko hari ibintu byinshi cyane nakoze abandi bahanzi batarakora. Byinshi ariko ntajya mbivugaho.”
Yagarutse ku bikorwa byihariye birimo kuba ari we muhanzi nyarwanda wenyine witabiriye Coke Studio, akaba kandi ari we wenyine watwaye igihembo muri Trace Awards, ibintu abona ko bifite uburemere bukomeye.

Yagize ati: “Buriya ni njye muhanzi nyarwanda wenyine wagiye muri Coke Studio. Ni nanjye muhanzi nyarwanda wenyine wakoze indirimbo nyinshi zikamenyekana. Ni nanjye muhanzi nyarwanda njyenyine ufite iki gikombe cya Trace Awards.”
Nk’umuhanzi umaze igihe, Bruce Melodie yavuze ko azi neza ko ibihe bihora bihinduka, ari nayo mpamvu yafunguye inzu ifasha abahanzi ya Igitangaza, izwiho kuzamura impano z’abahanzi nka Kenny Sol, Juno Kizigenza, ndetse n’utunganya indirimbo (Producer) Element.
Ati: “Ariko kuba umuhanzi wa mbere mu Rwanda ntabwo bingira uruta abandi, cyangwa se uhoraho, oya! Ni nayo mpamvu nazanye Kenny Sol, Juno na Element.
Nubwo yiyumva nk’umuhanzi wa mbere, Bruce Melodie yavuze ko atari ibintu ahora atekerezaho, ahubwo ko ahora aharanira gukora umuziki mwiza no guteganyiriza ejo hazaza h’umuryango we.
Yasobanuye ko umuziki awufata nk’akazi, kandi ko asigaye ashyira imbaraga mu gukora indirimbo zunguka kurusha izihomba. Yagize ati: “Ntabwo nkeneye gusohora umuziki uhomba, nkeneye gukora umuziki wunguka.”
Bruce Melodie amaze imyaka irenga 14 ari mu rugendo rw’umuziki, kandi yizeye ko ibikorwa bye n’umurava we byatanze umusaruro ufatika, ibintu anashimangira ko abafana babona.
Kuba umuhanzi yiyumva nk’uwa mbere mu gihugu runaka bishingira ku mpamvu zitandukanye, zirimo:
Ubushobozi bwo kugera ku bikorwa mpuzamahanga: Umuhanzi uba warabashije kwitabira ibitaramo bikomeye ku rwego mpuzamahanga cyangwa gukorana n’abahanzi bazwi ku isi, aba afite ishusho ikomeye ituma yumva ari imbere y’abandi.
Ibihembo mpuzamahanga cyangwa ibiruta ibindi mu gihugu: Iyo umuhanzi yegukanye ibihembo bikomeye, byaba ibyo mu gihugu cye cyangwa hanze, bikamufasha kwigarurira icyubahiro.
Ubushobozi bwo gukora indirimbo zamenyekanye cyane: Iyo umuhanzi afite urutonde rurerure rw’indirimbo zakunzwe, zaranacuranzwe cyane ku bitangazamakuru bitandukanye, bimuha icyizere cyo kuba uwa mbere.
Gukora akazi kinyamwuga: Kuba umuhanzi afata umuziki nk’akazi kamutunze kandi agashoramo imari, byiyongera ku kumvikana neza mu ngendo ze z’ubuhanzi.
Kugira uruhare mu guteza imbere abandi: Iyo umuhanzi adafata umuziki nk’igikorwa cye bwite gusa, ahubwo agatanga urubuga ku bandi bahanzi cyangwa abakora umuziki bashya, nabyo bishimangira isura ye nk’umuyobozi w’umuziki mu gihugu.
Ibi byose iyo byihurije hamwe ku muhanzi umwe, bituma yiyumva nk’umuhanzi wa mbere, ndetse rimwe na rimwe bikemezwa n’amarushanwa, abafana, n’itangazamakuru.


