
Umukinnyi wa filime, Nicole Kidman yateye urwenya, agaragaza icyifuzo cye cyo gusoma umuhanzi Rihanna imbere y’umugabo we, A$AP Rocky.
Uyu mukinnyi wa filime wamamaye mu yitwa Scarpetta yateye urwenya ruzimije kuri Rihanna ubwo yari ari kuganira na A$AP Rocky mu kiganiro bagiranye na Vogue ubwo bari bari mu birori by’imideli bya Chanel Cruise byabereye i Biarritz, mu Bufaransa.

Buri wese yabajijwe icyo yakora, agiye mu mwanya w’undi.
Mu mashusho y’iki kiganiro, Nicole yabwiye uyu muraperi A$AP Rocky ko aramutse aguranye na we ubuzima, yabona amahirwe yo gusoma umugore we, Rihanna. Uyu ni umukunzi we w’igihe kirekire akaba ari na we washinze inzu y’imideli ya Fenty Beauty.
Nicole ati “Nasoma umugore wawe”.
Ni icyemezo cyashimishije A$AP Rocky, aho yamusubije aseka, agira ati “[Wabikoze] nta kintu kiruta icyo.”
A$AP Rocky afitanye na Rihanna abana batatu ari bo RZA w’imyaka imyaka itatu, Riot w’ibiri na Rocki w’amezi 7.
A$AP Rocky we yavuze ko icyo yakwifuza kuri Nicole Kidman ari ibikoresho afite cyane cyane imyenda.
Ati “Nakwiba icyo ari cyo cyose kiri mu kabati ke k’imyenda, kuko nzi neza ko afite ibintu bidasanzwe”.

