Author: Bvn Rwanda News

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeats, David Adeleke uzwi cyane ku izina rya Davido, yagiriye inama abahanzi bakizamuka, abasaba kutitandukanya n’Imana iyo bamaze kugera ku ntsinzi no kwamamara. Mu kiganiro aherutse kugirana na Kiss Xtra, Davido yasabye abahanzi bakizamuka kutajya kure y’Imana kubera ko bamaze kugera ku nzozi zabo, aburira ko uruganda rw’umuziki rwuzuyemo ibishuko byinshi. Ati “Inama nagira abahanzi bakizamuka ni uko mbere na mbere bagomba kwigirira icyizere. Nakundaga umuziki cyane ku buryo buri gihe nashakaga kurushaho kuba mwiza. Nkiri muto, nabyigiraga kuri YouTube ndetse no ku bantu bari bankikije.” Yakomeje agira ati “Icya kabiri, mukunde ibyo mukora kandi…

Read More

Ku wa 5 Nyakanga, abahungu batatu b’uwahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, bitabiriye amasengesho yo kumusezeraho, ariko Mojtaba Khamenei wamusimbuye ku buyobozi ntiyahagaragara, bikomeza guteza urujijo mu gihugu. Televiziyo ya Leta ya Iran yerekanye Mostafa, Meysam na Masoud Khamenei basenga imbere y’amasanduku yari yashyizwe mu mbuga nini ya Imam Khomeini Grand Mosalla i Tehran, ahabereye iyi mihango y’icyubahiro. Leta ya Iran yatangaje gahunda y’iminsi myinshi y’imihango yo guherekeza Khamenei, irimo no kujyana umurambo we mu bice bitagatifu by’Abashiya byo muri Iraq. Nyuma y’imihango yo kumusezeraho mu buryo bw’icyubahiro, Ku wa Gatandatu umurambo wazeweho mu buryo bwa rusange,…

Read More

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umugore w’imyaka 35 n’umugabo we w’imyaka 42 y’amavuko bakekwaho kwica umwana w’umuturanyi wabo w’imyaka 2 bakoresheje icyuma gishyushye.  Icyaha abaregwa bakurikiranyweho cyakozwe mu gitondo cyo ku itariki ya 19 Kamena 2026 mu Mudugudu wa Bikimba, Akagari ka Gihara, Umurenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi ubwo umwana wishwe yabyukaga akajya gukina n’abana b’uyu mugabo n’umugore abasanze iwabo. Umugore amubonye, nk’uko bitangazwa n’Ubushinjacyaha Bukuru, yaramufashe amujyana mu gikoni  ashyushya icyuma ku mbabura aramukatagura  kugeza ashizemo umwuka ahita amujyana aho umugabo we yamweretse ngo azajya atura  inzoga, ibiryo, n’inyama abakurambere. Mu ibazwa rye, umugore avuga…

Read More

Perezida wa Komisiyo ya Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinzwe ububanyi n’amahanga, Senateri Jim Risch, yasabye ubuyobozi bw’icyo gihugu gusuzuma byihutirwa ubufatanye mu rwego rw’umutekano bufitanye na Uganda, agaragaza ko ibikorwa by’igisirikare cy’iki gihugu bitakijyanye n’indangagaciro zubakiye ku bwisanzure n’uburenganzira bwa muntu. Mu butumwa yatanze ku wa 29 Kamena 2026, Senateri Risch yanenze icyemezo cyafashwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, cyo guhagarika ibikorwa by’ibinyamakuru byigenga birimo NTV na Daily Monitor, avuga ko ibyo bigaragaza kubangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru. Yagize ati: “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikwiye kongera gusuzuma ubufatanye mu by’umutekano zifitanye na Uganda. Ibikorwa bya…

Read More

Umuhanzi unamenyekanye mu kuvuza ingoma, Yugi Umukaraza, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) aho akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa ibindi biyasimbura, ndetse n’icyaha cyo gusambanya umuntu ku gahato. Amakuru yatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha agaragaza ko dosiye ye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha ku wa 29 Kamena 2026 kugira ngo hakomeze ibikorwa by’amategeko, mu gihe iperereza rikiri gukorwa. Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeje ko ibyo byaha ari byo Yugi Umukaraza akurikiranyweho, anavuga ko kugeza ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko. Amakuru y’ibanze mu iperereza agaragaza ko Yugi Umukaraza yatawe muri yombi ku…

Read More

Umuryango w’Abibumbye (UN) watangaje kuri uyu wa kabiri ko ikiza cya Ebola gishobora gutwara Afurika miliyari 3.6 z’amadolari y’Amerika ndetse kigatuma abantu babarirwa mu bihumbi batakaza imirimo, bikaba byateza ikibazo gikomeye cy’iterambere, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters. Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo, budafitiwe urukingo cyangwa umuti byemejwe, imaze kwandurwa n’abantu 1,307 naho abandi 377 yamaze kubica muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) kuva iki kiza cyatangazwa ku wa 15 Gicurasi (5), nkuko leta yabitangaje. Hari kandi umubare muto w’abanduye watangajwe muri Uganda, mu gihe inzobere ziburira ko iyi virusi ishobora gukwirakwira no mu bindi bihugu by’ibituranyi nka Sudani…

Read More

Taliki ya 4 Nyakanga, ni umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda, aho Abanyarwanda n’inshuti zabo bizihiza umunsi wo kwibohora, hazirikanwa ubwo ingabo za RPA zari zimaze kubohora u Rwanda zikanahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Iki gikorwa ngarukamwaka gihuza Abanyarwanda n’inshuti zabo mu bice bitandukanye by’Isi. Muri uyu mwaka wa 2026, ubwo kizaba kiri kubera i Bruxelles mu Bubiligi, hateganyijwe ibiganiro n’umugoroba wo gutarama muri gahunda yo kwizihiza ku nshuro ya 32 kwibohora k’u Rwanda. Igice cya mbere cy’ibiganiro mbwirwaruhame “Conférence-Débat” cyiswe “Rwanda, Kwibohora 32: De la libération à l’émergence, Agaciro, socle de dignité et d’intégrité” Iki kiganiro kizahuza impuguke n’abandi bafite…

Read More

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Temilade Openiyi, wamenyekanye mu muziki nka Tems, yatangaje ko nta musore wo muri Nigeria wamutereta ngo amwemeze, anavuga impamvu ibyihishe inyuma. Ibi yabigarutseho ubwo yari mu birori yanataramyemo bya BET Awards mu ijoro ryo ku wa 28-29 Kamena 2026. Nubwo yari ari mu bahatanye, yatashye nta gihembo na kimwe atwaye mu gihe Teyana Taylor ari we watsindiye byinshi kurusha abandi aho yegukanye bine. Muri ibi birori byabereye i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Tems yabajijwe niba yakwemera gukundana na Maduka Okoye, umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru ya Nigeria. Tems yahise abitera utwatsi, ati “Nzi uwo…

Read More

Peggy Kagwire wari Umuyobozi ushinzwe Imari n’Imiyoborere muri FERWAFA, yahagaritswe kuri izo nshingano nyuma yo gusanga muri iri shyirahamwe haranyerejwe agera kuri miliyoni 406 Frw hagati ya 2023 na 2025. Komite y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ishyize imbere imikorere iboneye by’umwihariko mu birebana n’imikoreshereze y’umutungo, dore ko byagaragaye ko mu myaka yatambutse hagiye habaho amanyanga. Bitewe n’ibyo bibazo, Kalisa Adolphe Camarade wabaye Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, akurikiranywe mu nzego z’ubutabera, aregwa ibyaha bibiri byo kunyereza umutungo no gukoresha inyandiko mpimbano. IGIHE yamenye amakuru ko hagati ya 2023 na 2025, Peggy Kagwire na we ari undi mukozi wa FERWAFA ukekwaho…

Read More

Urukiko Rukuru rwa Kigali rwategetse ko Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade wabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, akomeza gufungwa by’agateganyo nubwo yamaze kwishyura ingano y’amafaranga aregwa kunyereza. Kalisa yari yatanze ikirego mu Rukiko Rwisumbuye asaba ko yafungurwa by’agateganyo kuko afite ikibazo cy’uburwayi bw’umugongo, impyiko n’umutima ndetse akaba yaramaze gusubiza amafaranga aregwa kunyereza. Urukiko rwabiteye utwatsi rugaragaza ko icyo kirego nta shingiro gifite, rwemeza ko akomeza gufungwa by’agateganyo. Camarade utarishimiye imikirize y’urwo rubanza yahise ajurira mu Rukiko Rukuru, arusaba ko yafungurwa by’agateganyo. Icyemezo cy’Urukiko cyasomwe kuri uyu wa 30 Kamena 2026, Urukiko rwemeje ko ubujurire bwa Kalisa Adolphe ku…

Read More