
Taliki ya 4 Nyakanga, ni umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda, aho Abanyarwanda n’inshuti zabo bizihiza umunsi wo kwibohora, hazirikanwa ubwo ingabo za RPA zari zimaze kubohora u Rwanda zikanahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Iki gikorwa ngarukamwaka gihuza Abanyarwanda n’inshuti zabo mu bice bitandukanye by’Isi.

Muri uyu mwaka wa 2026, ubwo kizaba kiri kubera i Bruxelles mu Bubiligi, hateganyijwe ibiganiro n’umugoroba wo gutarama muri gahunda yo kwizihiza ku nshuro ya 32 kwibohora k’u Rwanda.
Igice cya mbere cy’ibiganiro mbwirwaruhame “Conférence-Débat” cyiswe “Rwanda, Kwibohora 32: De la libération à l’émergence, Agaciro, socle de dignité et d’intégrité”
Iki kiganiro kizahuza impuguke n’abandi bafite ubumenyi n’ubunararibonye mu nzego zitandukanye zirimo amateka, politiki, ubukungu, ubucuruzi, imitekerereze ya muntu, imiyoborere, ikoranabuhanga n’ibindi
Abazacyitabira bazaganira banaganirizwe ku rugendo u Rwanda rwanyuzemo kuva rwibohoye kugeza ku iterambere rugezeho uyu munsi, banagaragaze uruhare rw’indangagaciro y’Agaciro nk’ishingiro ry’ubunyangamugayo n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.
Igice cya Kabiri kizarangwa n’igitaramo cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora32, no guha Abanyarwanda batuye mu Bubiligi n’inshuti zabo umwanya wo kwifatanya mu byishimo byo kuzirikana urugendo rw’igihugu rugana ku bumwe, amahoro n’iterambere.
Bizimana Kennedy uri mu bategura uyu munsi yagize ati “Uyu munsi tugomba kuwizihiza kugira ngo urubyiruko rumenye impamvu yabyo, rukamenya ko nyuma y’amateka mabi u Rwanda rwaciyemo habayeho no kwishakamo ibisubizo.”
“Ibyo byerekanwa n’aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze uyu munsi, kubera ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside.”
Ni umwanya kandi wo guteza imbere umuco Nyarwanda no gukomeza guhuza Abanyarwanda baba mu mahanga binyuze mu muziki gakondo.
Mu bahanzi bazizihiza uyu munsi mukuru wo kwibohora32, harimo Teta Diana na Cyusa Ibrahim.
Hazagaragaramo urubyiruko rw’Itetero rya Bruxelles, Amaliza ya Charleroi n’ababyeyi babyina mu itsinda ryitwa Umurage, aho bahurira ngo bakomeze gutoza abato umuco Nyarwanda n’indangagaciro zawo.
Uyu munsi uzakorerwa ahitwa Proximus Lounge, Rue Stroobants 51, 1140 Bruxelles, uzatangizwa n’ibiganiro, igitaramo gitangire saa Mbiri z’ijoro.







