
Abamotari basanzwe bakorera mubice bitandukanye by’Akarere ka Kamonyi kuri iyi tariki ya3 nyakanga2025, nibwo bahawe imyambaro y’akazi mishya(amajule),itandukanye niyo bari basanganwe.
Ni igikorwa cyakozwe n’ Ingabo za Africa y’iburasirazuba kubufatanye n’ Akarere ka Kamonyi ndetse na police y’urwanda, muri gahunda ya “GERAYO AMAHORO”.
Bamwe mubamotari baganiriye na bvnrwanda bagaragajeko bishimiye ikigikorwa byumwihariko bagashimira ubuyobozi bw’igihugu budahwema kubatekerereza ibiteza imbere Abanyarwanda muri rusange, bakomeza bavugako uyumwambaro uzabafasha kunoza imikorere.

Umuyobozi mukuru waje uhagarariye delegation ya Kenya Defence Force yashimye uburyo Abamotari bo murwanda bitwara byumwihariko mukubahiriza Amategeko y’umuhanda yagize ati:”mu minsi maze mu Rwanda sindabona moto ihetse Abantu barenze umwe, cyangwase ngo utwaye yambare ingohero y’ubwirinzi wenyine Umugenzi atwaye atayambaye, byaranejeje rwose uburyo mwitondera Ibimenyetso byo mu muhanda”.
yakomeje kandi avugako Ingabo za Africa y’iburasirazuba zizakomeza gufatanya n,Urwanda muri gahunda zitandukanye harimo na “GERAYO AMAHORO”.
Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa bya police y’Urwanda DIGP Vincent SANO yashimiye Abamotari bakorera muri aka karere ariko abashishikariza gukomeza gukora kinyamwuga ,ndetse abasaba gufatanya na police y’ Urwanda mukurandura burundu ikibazo cyabakora badafite ibyangombwa,yongera kubibutsa ko bitemewe gutwara ikinyabiziga wanyoye inzoga.
yakomeje abasaba kandi kwita kubanyamaguru mugihe bageze aho bambukira kuko nabo bari mubakoresha umuhanda. yasoje yizeza abaturage ba Kamonyi ko police y’Urwanda izakomeza gufatanya nabo muri gahunda ya gerayamahoro.
Ikigikorwa kandi cyitabiriwe na Guverineri w’intara ya Amajyepfo KAYITESI Alice akaba yashimiye Ingabo za africa y’iburasirazuba ndetse na police yurwanda kubikorwa byiza bageneye abatwara abagenzi kuri moto
yizeza izi nzego zombi ubufatanye mugukangurira abakoresha umuhanda kubahiriza amabwiriza.
Umuyobozi wa akarere ka Kamonyi Dr NAHAYO Sylivere yashimiye Ingabo za africa y’iburasirazuba na police yurwanda abizeza ubufatanye mugukumira impanuka zo mumuhanda, asoza asaba abaturage kujya bakoresha umuhanda neza mugihe bambuka ,asaba abamotari gukora neza kandi bakirinda kujya mumuhanda badafite ibyangombwa.


