
Ahagana mu masaha ya saa munani z’amanywa, mu isantere ya bishenyi mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi nibwo hagaragaye imodoka yo mubwoko bwa Howo icumba umwotsi bigaragarako ishobora kuba irimo gushya.
Abaturage bakoreraga hafi yaho ibi byabereye nibo babonye umwotsi udasanzwe uva muri iyi modoka bavuza induru batabaza , umushoferi warutwaye iyi modoka atungurwa nibyo abaturage barimo bavuga ,araparika batangira kuzimya bifashishije umucanga warutwawe niyi HOWO.

Umwe mubahuruye aje kureba ibibaye yabwiye BVN ko ibi byabatunguye aho yagize ati, twatunguwe nokubona umwotsi mwinshi uturuka mu mapine y’inyuma tubona bidasanzwe dutekereza ko yaba iri gushya kuko twabonaga umushoferi uyitwaye ashobora kuba atabimenye niko guhita dutabaza turamuhaga.
Ubwo bvn yafataga iyinkuru Abanyamakuru bayo barinze bahava ntanzego z’umutekano zirahagera.


