
Abaturage bo mu murenge wa Lunda akagali ka Ruyenzi umudugudu wa Rubumba isibo y’ubumwe uyu munsi taliki ya 31 kanana 2025 batashye kumugaragaro umuhanda biyubakiye ukaba wariswe Ubumwe load aho buri muturage yatanze angana na miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana abiri(2200000 frw) bya amafaranga y’Urwanda.
Iki gikorwa cyabimburiwe no gutaha umuhanda no kureba aho wubatse aho uva naho ugera bikomeza umuhuza bikorwa w’igikorwa cyo kubaka umuhanda avuga uko bahuje icyo gitekerezo haba imbogamizi kandi anashima ababashije guhigura umuhigo wabo yavuze ko uyu muhanda wabatwaye angana na miliyoni mirongo irindwi n’eshantu n’ibihumbi magana atandatu (75600000 frw) harimo amatara ari kuri uwo muhanda. n’ibindi biwugira mwiza


Umuyobozi w’isibo y’ubumwe HABARUREMA Jean piere nawe yagize icyo avuga aho yashimiye abo bafatanyije icyo gikorwa kandi ashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi kuko nabwo bwashyizeho ubufasha kugira ngo uwo muhanda wubakwe bungana na 20% yibyari bikenewe.

DC/DPC Furaha nawe yasigiye umukoro abaturage bo mu isibo y’Ubumwe ko bagomba gushyira akagabanya umuvuduko mumuhanda ibizwi nka dodani kandi yababwiye ko ari umurage basigiye abana babyaye kuko nabo bazakomeza ubumwe buturuka kubabyeyi babo yashimye kandi ko Ubumwe load ufite uburyo bw’umutekano( cctv camera) avuga ko ari ibintu byo kwishimirwa.

Mubutumwa umuyobozi wa akarere ka Kamonyi Dr NAHAYO Sylvere yavuze ko Ubumwe load ari umusaruro w’ubumwe ari nabyo biri mu kivugo cy’abaturage ba kamonyi ” Ubumwe bwacu niryo terambere ryacu” yavuze ko icyo gikorwa ari urugero rwiza kandi ko nabandi baba bafite ibindi bitekerezo batera intambwe nabo bagafashwa kugera kumugambi wabo. yabwiye abaraho ko ibi byari ibikorwa bimenyerewe mumujyi wa kigali ariko ibitekerezo ubwo byageze no mubice by’Intara ari intambwe ishimishije. yijeje abo mu isibo y’ubumwe ko hazaza nabandi benshi bakigira kugikorwa cyabo kindashyikirwa kandi yabijeje ubufatanye muri byose.
Muri iki gkorwa kandi hatanzwe ibihembo kubantu babaye indashikirwa kugira ngo kigende neza habaho nubusabane ndetse no gusangira hamwe .







