
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yashimiye mugenzi we wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, ku bwo gushyigikira igihugu cye mu ntambara yo muri Ukraine

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burusiya, byatangaje ko abayobozi bombi bagiranye ikiganiro kuri telefoni kuri uyu wa Kabiri, Putin ashimira Kim ku bufasha bw’igihugu cye mu kubohora Intara ya Kursk y’u Burusiya, yari yarafashwe n’Ingabo za Ukraine.
Aba bayobozi bombi banemeje ubushake bwo gukomeza gukorana hagendewe ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare n’ubwa politiki, banemeranya gukomeza kugirana ibiganiro bya hafi.
Perezida Putin ngo yashimye byimazeyo uburyo Koreya ya Ruguru yashyize imbaraga mu gusubiza inyuma ibitero bya Ukraine, ubutwari yagaragaje, ubugiraneza ndetse n’ibikorwa by’ubwitange byagaragajwe n’ingabo za Koreya ya Ruguru.
Koreya ya Ruguru yafashije u Burusiya mu Ntara ya Kursk mu rwego rw’amasezerano y’impande zombi yasinywe muri Kamena 2024, arimo ingingo zirimo ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.
Umubano ukomeye hagati y’u Burusiya na Koreya ya Ruguru, watangiye kuva mu gihe cy’icyahoze ari Leta y’Abasoviyete, gusa waje kugira imbaraga nshya kuva intambara yo muri Ukraine yatangira, aho Pyongyang yagaragaje gushyigikira bikomeye ibikorwa by’u Burusiya yo yitaga ibyo kurinda inyungu zayo za gisirikare, cyane cyane mu bijyanye no kwaguka kwa NATO.
Aba bayobozi bombi baganiriye mbere y’ibiganiro byitezwe cyane, Perezida Putin azagirana na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, biteganyijwe ku ya 15 Kanama, aho intambara yo muri Ukraine iri mu bizagarukwaho cyane.


