
Nsengiyumva Bernard umwe mu bakinnyi b’igare bakoze amateka mu Rwanda yitabye Imana ku myaka 73 azize uburwayi. Iyi nkuru y’akababaro yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.
Ni umwe mu bakinnye Tour du Rwanda ya mbere ahagana mu 1988, ariko aza kuyegukana bwa mbere mu mwaka wa 2001 mbere y’uko igirwa mpuzamahanga afite imyaka 49. Nsengiyumva Bernard witabye Imana azize uburwayi arashyingurwa kuri uyu wa Mbere aho yari atuye i Muhanga.



