
Umushinga w’umuhanzi w’umunyamerika ,Akon wo kubaka umujyi w’ikitegererezo mu gihugu cya Senegal wiswe ‘Akon City ‘ wari uteganijwe kuzatwara arenga miliyari 6 z’Amadolari y’Amerika wahagaritswe burundu .
Umushinga wa ‘Akon City wari witezweho guhindura isura y’igihugu cya Senegal ,wari waratekerejwe n’umuhanzi w’umunyamerika ariko ufite inkomoko muri iki gihugu ,Aliaune Damala Bouga Time Puru Nacka Lu Lu Lu Badara Thiam wamamaye nka Akon , mu ndirimbo zakunzwe na benshi nka ‘Right Now’, ‘Don’t Matter’ n’izindi ….

Nkuko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubukerarugendo,Serigne Mamadou Mboup , uyu mushinga wari ugamije kubaka umujyi wejo hazaza wuje iterambere rihanitse [Modern futuristic city] ku nkengero z’injyanya za Atlantic wahagaritswe kubera ko nta bikorwa bifatika byari bimaze gukorwa ku buryo bitanga icyizere cyuko iki gikorwa cyari buzabeho .
Mu mwaka wa 2018 nibwo Akon yatangaje bwa mbere ibijyanye no kubaka uyu mujyi munini wagomba gutwara asaga gato miliyari 6 z’amadolari y’Amerika , Akon City yari iteganijwe kuzubakwa mu gace ka Mbodiene gaherereye mu bilometero bisaga ijana uvuye mu murwa mukuru ,Dakar .
Nkuko byavugwaga , uyu mujyi wagomba kuzaba ugizwe n’ibikorwaremezo by’akataraboneka birimo ibitaro bigezweho ,amashuri ,amasoko yo guhahiramo ,uraganda rw’imyenda , inzu zikoreramo inzego z’umutekano ndetse n’urundi ruganda rwa rutura rwagombaga kuzajya rutunganirizwamo ingufu z’amashyarazi akomoka ku mirasire y’izuba .
Uyu muhanzi wabiciye bigacika mu muziki w’isi guhera mu mwaka wa 2000 ,yari yaratangaje ko uyu mujyi wagombaga kuzajya ureberwamo icyerekezo cy’Afurika y’ahazaza ndetse ko abaturage bazaba bawutuye bazajya bakoresha ifaranga yagomba kwihimbira kandi akanaryiyitirira .
Gusa iyi ngingo yo gukoresha irindi faranga mu gihugu cya Senegal nacyo gisanzwe gikoresha ama- CFA anacunzwe na Banki nkuru ya Dakar ngo nabyo biri mu byatumye uyu mushinga utihuta .
Kuri ubu , nyuma y’imyaka irenga umunani nta gikorwa na kimwe kigeze gikorwa gikomeye cyakozwe ,ndetse ubutaka bungana na hegitari zirenga 800 bwari bwaragenewe uyu mushinga buracyariho ubusa .
Guverinoma ya Sengal kandi yavuze ko nubwo ‘Akon City’ yasheshwe , hagiye gutegurwa undi mushinga mushya ugomba kuzakorerwa kuri ubu butaka ndetse wubakiye ku bushobozi bwa nyabwo .


