
Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yatangaje ko u Rwanda rufite uburenganzira busesuye bwo kwirinda, ahamya ko rubikora mu rwego rwo kurengera abaturage barwo mu gihe umutekano wabo ubangamiwe.
Yabivugiye mu nama y’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi, yabaye ku wa Gatanu tariki ya 27 Kamena 2025.Ibi yabitangaje nyuma y’uko ku wa 27 Kamena 2025, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) basinyanye amasezerano y’amahoro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yiyongera ku mugambi wo guharanira umutekano n’amahoro binyuze mu bufatanye na MONUSCO Ubutumwa bw’Amahoro bwa Loni muri RDC.

Ambasaderi Ngoga yavuze ko u Rwanda rwiteguye impinduka zishobora kuzakorwa mu mikorere ya MONUSCO, ashingiye ku masezerano mashya agamije gufatanya mu bikorwa byo kurinda abasivili.
Yasobanuye ko guhangana n’umutwe wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa Congo, ukomoka ku ngabo zakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari inshingano ikomeye ku Rwanda kandi ari uburenganzira bwarwo bwo kwirinda.
Ati:“Ingamba z’ubwirinzi twafashe zirajyanye n’ikibazo kimaze imyaka 22 kizwi neza n’aka Kanama, umutwe wa FDLR ugamije gukomeza umugambi wa Jenoside n’ikwirakwizwa ry’ingengabitekerezo yayo. Aka Kanama kagiye gatora imyanzuro igera kuri 20 isaba ko uwo mutwe usenywa, ariko kugeza ubu nta na kimwe kirashyirwa mu bikorwa.”
Yakomeje avuga ko uko gushidikanya no kudashyira mu bikorwa imyanzuro bifite ingaruka mbi ku mutekano w’Akarere. Yasabye ko MONUSCO yareka amagambo atari ngombwa, ahubwo igashyira imbaraga mu bufatanye no gushyigikira inzira ya dipolomasi itanga icyizere.
Ati:“Turahamagarira MONUSCO guhindura imikorere, igashyira imbere ibikorwa bifatika, igahagarika kwibasira abashaka gukemura ikibazo, ahubwo igashyigikira ibiganiro byubaka n’ubwumvikane buhamye.”
Ambasaderi Ngoga yanavuze ko icyizere cyiyongereye nyuma y’uko Umuyobozi Mukuru wa MONUSCO, Bintou Keita, atangiye ibiganiro n’abayobozi b’ihuriro AFC/M23 rigenzura Umujyi wa Goma. Yagaragaje ko ari intambwe ikomeye ishimangira ibyo u Rwanda rumaze igihe rusaba ibiganiro bitaziguye bigamije amahoro arambye.
Ati:“Ibiganiro bya Keita bigaragaza icyerekezo cyiza, gishingiye ku bumwe, ubwumvikane no gukemura ibibazo mu buryo bwumvikanyweho n’impande zose.”
Yashoje yemeza ko u Rwanda rukomeje kwizera ko uburyo bwa dipolomasi, bufatanyije n’ingamba z’ubwirinzi, ari bwo buzatanga umuti urambye ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo no mu Karere k’Ibiyaga Bigari muri rusange.


