
Umukinnyi ukomoka muri Uganda, Ronald Ssekiganda wakiniraga ikipe ya SC Villa yerekeje muri APR FC.
Ronald Ssekiganda abaye umukinnyi w’Umunyamahanga wa mbere usinyiye APR FC muri iyi mpeshyi.

Muri rusange abaye umukinnyi wa 5 uyisinyiye nyuma ya Iraguha Hadji, Bugingo Hakim, Hakizimana Adolphe na Iradukunda Pacifique.
Uyu mukinnyi yari asoje amasezerano muri Villa SC yari anabereye kapiteni. Yari yarayigezemo muri 2019 aho yayifashije gutwara igikombe cya shampiyona cya 17 mu mateka yayo.
Uyu mukinnyi asanzwe ahamagarwa mu ikipe y’Igihugu, gusa ubuheruka mu mikino ya gicuti ntabwo yahamagawe.
Ronald Ssekiganda yerekeje muri APR FC aho abisikanye na mwene wabo Taddeo Lwanga aho yasezeweho nyuma y’uko asoje amasezerano.


