
mu butumwa uyu mukinnyi yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu Wa Gatanu. Taddeo Lwanga ukina mu kibuga hagati afasha ba myugariro kugarira yavuze ko igihe cye muri APR FC kirangiye ubundi ashimira abarimo abayobozi b’iyi kipe.
Yanditse ati”Igihe cyanjye muri APR FC kirarangiye, umutima wanjye uranyuzwe.

Ndashaka gushimira byimazeyo ubuyobozi bw’ikipe, abakozi bayo, abakinnyi bagenzi banjye n’umuryango wanjye, banshyigikiye mu rugendo rwanjye rw’imyaka ibiri namaze muri iyi kipe. Byaranshimishije rwose kuba muri iyi kipe.”
Taddeo Lwanga yakomeje avuga ko kwandika ibi bitari byoroshye ndetse ashimira abafana ba APR FC.
Yagize ati”Kwandika ibi ntabwo byoroshye ariko nk’abakinnyi b’umupira w’amaguru, twese tuziko ko uyu munsi ugera. Ku bafana badasanzwe mwarakoze cyane ndabashimira byimazeyo ku bw’inkunga mutahemye kungaragariza mu gihe cyanjye muri APR FC.”
Yifurije APR FC gutsinda mu bihe biri imbere “Nta kindi nifuriza iyi kipe uretse gutsinda mu bihe biri imbere, kandi nzatangaza ko aho nzerekereza mu gihe gikwiye”.
Tariki ya 8 Nyakanga 2025 nibwo Taddeo Lwanga yari yaratangajwe nk’umukinnyi wa APR FC. Mu myaka ibiri yari ayimazemo yatwaranye nayo ibikombe birimo bibiri bya shampiyona ndetse na 1 cy’Amahoro.


