
Umuhanzikazi Ashanti n’umukunzi we Nelly bagaragaje ukuri ku mubano wabo, banatangaza ko mbere yo kongera gusubirana bari barigeze kwangana bikabije, kugeza ubwo buri wese atatekerezaga ko bazongera kuba inshuti, none ubu ni ababyeyi b’umwana wabo wa mbere ndetse bashakanye mu ibanga.
Ibi byose biri mu mashusho y’uruhererekane rwa filime mbarankuru bagiye gushyira hanze yitwa ‘Nelly & Ashanti: We Belong Together,’ aho bazagaragaza urugendo rw’urukundo rwabo, ibihe byiza n’ibyabababaje, uko bongeye gusubirana nyuma y’imyaka 10 batandukanye, ndetse n’uko babaye ababyeyi.
Ashanti w’imyaka 44 na Nelly w’imyaka 50, bagaragara mu mashusho y’iyo filime bavuga ku buryo bahoze mu rukundo bakaza gutandukana, ariko nyuma y’igihe kinini bakongera guhurira mu rukundo bundi bushya.

Ashanti yagize ati: “Twabanye dushwana dukundana imyaka 11, bisubiramo kenshi…”. Nelly nawe amuca mu ijambo ati: “Nari naramwanze.” Ashanti nawe ati: “Nanjye naramwanze. Sinigeze ntekereza ko twazongera gukundana.”
Aseka, Nelly yakomeje agira ati: “Yarandushije.” Ashanti nawe amwunganira ati: “Ni uko yashakaga ko twiyunga.”
Urukundo rwabo rwatangiye mu 2003, aho muri uwo mwaka bombi bari barashyizwe ku rutonde rw’abari guhatanira ibihembo bya Grammy ku nshuro ya 45.
Nyuma y’imyaka 10 batandukanye, bongeye gusubirana mu 2023. Nyuma y’amezi make basubiranye, bahise bashyingiranwa mu ibanga ndetse mu 2024 bibaruka umwana wabo w’umuhungu bise Kareem Kenkaide Haynes, bita mu izina ry’impine ‘KK’.
Mu Ugushyingo 2024, baganiriye n’ikinyamakuru Entertainment Tonight, Ashanti avuga ku byishimo baterwa n’uwo mwana, ati: “Ni umwana wishimye cyane. Ahora aseka buri gihe.” Yongeyeho ko iyo abona Se, Nelly, ahindura isura agatangira kugaragaza ibyishimo.
Ku ruhande rwa Nelly, usibye KK, afite undi mukobwa witwa Chanelle wavutse mu 1994 n’umuhungu witwa Cornell wavutse mu 1999, bombi yabyaranye n’uwahoze ari umukunzi we Channetta Valentine. Nyuma y’uko mushiki we Jackie Donahue yitabye Imana mu 2005 azize indwara ya kanseri (leukemia), Nelly yahise arera abana ba mushiki we, Shawn na Sydney Thomas.
Filime ‘Nelly & Ashanti: We Belong Together’ izatambuka kuri televiziyo, aho bazaba ari bo bayoboye umushinga (executive producers), bafatanyije n’abandi barimo Jenny Daly, J Erving na Lauren Lazin, binyuze muri sosiyete ya Critical Productions LLC.


