


Indwara ya Angine irakira iyo uyivuje neza hakiri kare. Menya byinshi utari uzi ku ndwara y’ angine yibasiye benshi muri iyi si.
Mu kiganiro KT Radio yagiranye na Dr Ncogoza Isai uvura indwara zo mu matwi, mu mazuru mu muhogo n’ijosi, asobanura ko Anjine zirimo ibyiciro 2 bitewe n’ikizitera.
- Hari anjine ziterwa n’udukoko (bagiteri) zo mu bwoko bwa streptocoques (siterebutokoke)
- hakaba n’ibindi bintu bituma zaza cyane ku muntu umwe kurusha undi, nk’abantu bafite ubwandu (infection) cyangwa se virusi kuburyo nk’umuntu ashobora kurwara grippe ikaziramo na anjine cyangwa gapfura.
Yavuze ko angine zikunze kwibasira abana kurusha abantu bakuru n’ubwo nabo bazirwara, ariko guhera ku bana b’umwaka umwe kugera kumyaka irindwi nibo ikunze kugaragaraho cyane.
Ibimenyetso biranga anjine:
- ukubabara mu muhogo,
- kubabara umutwe,
- gucika intege mbese ukamera nk’urwaye Malariya.
- Kugira umuriro ariko ushobora gusanga umuntu afite anjine ariko nta muriro afite.
- Iyo ari umwana urwaye anjine ashobora no kurwara diarrhea (gucibwamo).
- Anjine zihora zigaruka zishobora no gutera umuttima, rubagimpande cyangwa indwara z’impyiko
Ariko ibyo bimenyetso iyo bitavuwe byateza ibindi bibazo (complications)”.Ibyo bibazo bindi bishamikira kuri anjine zitavuwe ku gihe: Kuko niba wagize umuriro, cyangwa infection ishobora gufata ibindi bice byegereye za nyama zo mumuhogo bikabyara ibibyimba bifite amashyira inyuma y’iyo nyama yo mu muhogo. Icyo kibyimba iyo kibayeho nacyo gishobora kuzana izindi ngaruka ukagira infection mu buhumekero nko mu bihaha n’ahandi bitewe n’uko za bagiteri zishobora gutwarwa n’umwuka cyangwa ibyo kurya.
Ese iyi ndwara ya Anjine ishobora kwirindwa?
Dr Ncogoza yavuzeko urwaye anjine yakwirinda gusomana, gukoresha uburoso bw’abandi kuko bagiteri zandura, atabyitayeho yakwanduza mugenzi we, nawe utarwaye ukagerageza kugendera kure y’ ufite ibyo bimenyetso ngo atakwanduza, kwirinda gukunda kunywa ibikonje cyane mugihe wibonaho bimwe mu bimenyetso byayo twabonye haruguru. Ikindi umuntu ufashwe na giripe akwiye kuyivuza kugira ngo na anjine zituririraho. Ikindi ni uko umuntu wafashwe na anjine akwiriye kwivuza hakiri kare bya bibazo bizishamikiyeho bitaraza.
NB: Nyarukira kwa muganga hakiri kare cyangwa ukoreshe buno buryo bwo kwivurisha ibimera.
- Byuka unywe amazi ashyushye arimo indimu nubuki namavuta yinturusu ibitonyanga 2 iminsi 10
- unywe icyayi cya sauge n’imbatabata na kapusine ifu yabyo bivanze teka ibiyiko 2 muri 1L yamazi unywe gatatu kumunsi gishyushye itasi mu gitondo , saa sita na nimugoroba.
- imbatabata na sauge togosa urambikemo agatambaro ukamure gake uzingire mwijosi iminota 5 kabiri kumunsi.
- urye salade yamashu onyo pome indimu shyiramo ikiyiko cya olive oil n’ubuki mbere yo kurya ibitetse.
- vanga ibumba na olive oil ukore akondo uhome aharwaye bimareho isaha kabiri k’umunsi.
Tumenye kwita kubuzima bwacu twikunde kuko ubuzima buzira indwara nicyo gishoro kandi Roho nzima itura mu mubiri muzima.

