
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko Kangabe Benitha wari inzobere mu bugenzuzi bw’ubuziranenge bw’ibiribwa mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa (Rwanda FDA), akomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe akurikiranywe n’ubutabera.
Kangabe n’abandi bo muri Rwanda FDA barimo Prof. Emile Bienvenu wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, bafunzwe mu gihe hari hakomeje iperereza ku nganda zakoraga ibinyobwa bitujuje ubuziranenge na Kerry Taste and Nutrition Rwanda, ryashingiweho mu kuzifunga no guca ibyo zakoraga ku isoko ry’u Rwanda.

Bashinjwa icyaha cyo gukoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite, gifitanye isano no kwirengagiza amakosa ahabanye n’amabwiriza y’ubuziranenge yagaragaye mu nganda cyangwa se gutanga ibyangombwa by’ubuziranenge mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Kangabe ni umwe mu bakozi ba Rwanda FDA boherejwe ku ruganda Kerry Taste and Nutrition Rwanda i Gahanga mu Karere ka Kicukiro. Yasobanuriye urukiko ko boherejwe mu bukangurambaga busaba uruganda gukurikiza amabwiriza, asobanura ko inyandiko zitagaragaza ko bagiye gukora ubugenzuzi.
Yasobanuye ko ubutumwa boherejwemo kuri uru ruganda rwacuruzaga ibitera impumuro (flavors) butabahaga ububasha bwo kurufunga mu gihe bari gusanga rufite amakosa, ahubwo ko icyo basabwaga gukora ari ukurugira inama kugira ngo runoze ibitagenda neza.
Kangabe yashingiye kuri ibi agaragaza ko ibyo bakoze bigaragaza ko nta mpamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha cyo gukoresha ububasha mu nyungu zabo bwite, asaba gufungurwa by’agateganyo.
Tariki ya 3 Nzeri, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwategetse ko Kangabe afungwa iminsi 30 y’agateganyo, rugaragaza ko hari impamvu zikomeye zigaragaza ko bari bafite ububasha bwo gufunga uruganda nyuma yo gusanga hari ibyo rutujuje.
Mu rubanza rw’ubujurire rwabereye mu Rukiko Rwisumbuye tariki ya 17 Nzeri 2026, umunyamategeko we yagaragaje ko bibabaje kuba harirengagijwe ubusabe bwo gufungurwa akajya konsa umwana.
Umunyamategeko we yagize ati “Biratangaje ko Benitha yagaragaje ko afite umwana muto ucyonka, urukiko ntirubihe agaciro.”
Mu rubanza rw’ubujurire, Kangabe yagaragarije Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko afite abana bato barimo ufite imyaka itageze kuri ibiri, asaba ko yafungurwa by’agateganyo kugira ngo ajye kumwonsa.
Ati “Mwamuha uburenganzira bwo konka.”
Umushinjacyaha yasubije Kangabe n’umunyamategeko we ko ibyo ari amarangamutima adakwiye kuzanwa mu rukiko, ati “Ibyo ni amarangamutima adakwiye kuza.”
Ku wa 28 Nzeri 2026, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagaragaje ko mu gusuzuma ubujurire bwa Kangabe n’abo bareganwa, rwashingiye ku mpamvu zituma bakekwaho ibyaha n’uburemere bw’ibyaha.
Umucamanza yagaragaje ko iyo hari impamvu zikomeye zituma umuntu akekwaho icyaha cyangwa se icyaha akekwaho kikaba gihanishwa igifungo kirengeje imyaka ibiri, hafatwa umwanzuro w’uko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Kuri Kangabe, Umucamanza yagaragaje ko ibyo kuba avuga ko bagiye muri Kerry Taste and Nutrition mu bukangurambaga nta gaciro byahabwa, agaragaza ko ibyagezweho mu iperereza bihagije mu kwemeza ko hari impamvu ikomeye ituma bakekwaho icyaha.
Umucamanza yavuze ko abakozi ba Rwanda FDA bari bafite inshingano yo kugaragaza ibyo babonye bitagenda neza mu ruganda Kerry Taste and Nutrition, ibitubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge; ibyo bikaba byari gushingirwaho mu kurufunga.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwashingiye kuri izi mpamvu, rwanzura ko Kangabe n’abo bareganwa bakomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

