
David Adeleke wamenyekanye mu muziki nka Davido, yatangaje ko amaze igihe adashyira indirimbo nshya hanze kubera ko yahisemo gufata ikiruhuko n’umwanya atagaragara mu bikorwa by’umuziki.
Ibi Davido yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abafana be yifashishije imbuga nkoranyambaga.

Yakomeje abasaba kutitega indirimbo nshya mu minsi ya vuba kuko ari mu kiruhuko, gusa ashimangira ko hanze hari indirimbo ze nyinshi kandi zikunzwe.
Ati “Muhagarike kumbaza igihe nzasohorera indirimbo nshya, ndi mu kiruhuko cy’umuziki. Ariko nk’uko nabivuze ugiye mu kabyiniro aka kanya, mu ndirimbo 20 bacuranze 10 ziba ari izanjye. Ku bw’ibyo ubu ndi mu kiruhuko cy’umuziki.”
Indirimbo nshya Davido aheruka ni izikubiye kuri album ye yise 5ive, yasohotse mu 2025. Ntiyigeze atangaza igihe iki kiruhuko yafashe kizarangirira.


1 Comment
https://shorturl.fm/U4dB4