
Umuhanzi Kevin Kade yahakanye yivuye inyuma ibyatangajwe na Heradi Sefu Josué uzwi nka Prophet Joshua, wavuze ko yamuhaye Miliyoni 30 Frw zo kumufasha gutunganya indirimbo ye nshya yise “Ndi Ready”.
Ibi byatangiye kuvugwa cyane nyuma y’uko Prophet Joshua ashyize amashusho ku rubuga rwe rwa Instagram kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mata 2026, agaragaza ko yishimiye uruhare yagize mu ikorwa ry’iyi ndirimbo iri mu zitegerejwe gushyirwa hanze na Kevin Kade mu minsi iri imbere.
Muri ayo mashusho, Prophet Joshua yavuze ko iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi (Audio) na Producer Element, mu gihe amashusho yayo (video) yafatiwe mu bihugu bya Namibia na Afurika y’Epfo.
Yavugaga ko uburyo yakozwe bushimangira ubushobozi bwe mu gufasha abandi kuzamuka no guhindura ubuzima bwabo. Yagize ati: “Twagiranye amasezerano mu buryo bukomeye. Nababwiye ko nje mu muziki, mugiye kureba uburyo njyewe nkoramo.”
Yakomeje avuga ko gukorana na Kevin Kade ari intangiriro, anatangaza ko yiteguye gukorana n’abandi bahanzi batandukanye mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye mu muziki.
Icyakora, mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Kevin Kade yahise ashyira umucyo kuri ibi byatangajwe, abinyomoza yivuye inyuma, agaragaza ko nta shingiro bifite. Yagize ati “Nta mafaranga yigeze ampa. Ni ibihuha. Ni inkuru aba ashaka.”
Aya magambo ya Kevin Kade aje akuraho urujijo ku byari byatangiye gufatwa nk’ukuri n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe batangiye gutekereza ko uyu muhanzi yaba yatewe inkunga n’uyu mugabo wiyita umuhanuzi.
Iyi nkuru ije mu gihe indirimbo “Ndi Ready” ya Kevin Kade itegerejwe n’abakunzi b’umuziki, cyane ko bivugwa ko yakozweho n’abahanga batandukanye ndetse ikaba ifite amashusho yafatiwe mu mahanga, ibintu byerekana ko ishobora kuba iri ku rwego rwo hejuru.


