
Umurenge wa Runda wo mukarere ka Kamonyi ,uyu munsi habaye igikorwa cyo kwibuka kunshuro ya 32 Genocide yakorewe Abatutsi 1994.ni igikorwa cyabimburiwe nurugendo rwo kwibuka aho abitabiriye baturutse kubiro by’Umurenge berekeza kuri Nyabarongo.
kuri Nyabarongo niho habereye umuhango wo kunamira no gushyira indabo muri uyumugezi nkikimenyetso cyo guha Icyubahiro Inzirakarengane zabatutsi bishwe bazira uko bavutse bakajugunywamo. iyi nyabarongo ikaba arinarwo rwibutso rwumurenge wa runda nkuko umuyobozi w’umurenge Ndayisaba Egide Piere yabigarutseho ubwo yahaga ikaze abitabiriye uyumuhango.

Prezida wa IBUKA mu murenge wa runda yavuzeko abajugunywe mumugezi wa nyabarongo harimo abicirwaga Igihara muri Kiriziya bakabapakira mumudoka bakaza bakabajugunyamo. Nyuma yuko Umuyobozi wakarere ka Kamonyi,nabandi bayobozi batandukanye harimo nabahagarariye Amadini na Amatorero,na Abikorera ndetse nabaturage bamaze gushyira indabo kuri ururwibutso umuhango wokwibuka wakomereje muri stade ya Ruyenzi.
Umuyobozi wakarere ka Kamonyi Dr Ndahayo Sylvere mugutanga ikaze yihanganishije Abarokotse ndetse yongera gushimangirako Amateka yabaye mabi atazongera ukundi kuko u Rwanda ruyobowe n’ INKOTANYI zabohoye Igihugu ,ashishikariza Urubyiruko kugera ikirenge mucya abayobozi bigihugu cyacu barwanya abagoreka amateka ndetse bagakoresha Imbuga nkoranyambaga mukuvuga ukuri kwamateka ya Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ikiganiro cyatanzwe na Mbonyingabo Christophe cyagarutse ku itegurwa n’ishyirwa mubikorwa bya Genocide yakorewe abatutsi 1994, avugako atari ibyago byateye ngo abantu babyuke bicane ahubwo ari umugambi wateguwe cyera ukigishwa mumashuri ,mubaturage ndetse Reta yicyogihe ikoresha ibinyamakuru byayo mukubikangurira rubanda nyamwinshi aho bakanguriraga Abahutu kwanga Abatutsi kugeza ubwo uwo mugambi waje kugeza Urwanda kuri genocide yakorewe Abatutsi1994 hakicwa Abarenga Million.
Bimwe mubibazo byagaragajwe Abarokotse bafite nkuko byagaragajwe na Prezida wa IBUKA muruyumerenge, yavuzeko nubwo Reta ikora ibishoboka byose ngo Ifashe Abarokotse,ariko hari amamaze kugera muzabukoru bakeneye gusindagizwa,kandi ko zimwe munyubako bubakiwe zo guturamo zimaze gusaza zigeze mugihe zikenewe gusanwa.
Umushyitsi mukuru yaje akomeza Abarokotse genocide yakorewe Abatutsi 1994, abashimira ko bakomeje kwiyubaka . ya bahumurije Ababwirako kandi bimwe mubibazo byagaragajwe bafite ko Igihu kizakomeza gukora uko gishoboye bigacyemuka abizeza kuza kubigeza kubabishinzwe kugirango bitangire kwigwa kuburyo byakemurwa, akomeza ashishikariza abaturage twese kwibuka twiyubaka.






