
Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko yongereye iminsi yo gusaba Iran gufungura umuhora wa Hormuz cyangwa agatangira kurasa ku nganda z’ingufu. Iki gihe kizarangira ku wa 7 Mata 2026.
Iran yateye utwatsi ingingo 15 zateguwe na Amerika ngo zubahirizwe bityo intambara Amerika yayitangijeho ihagarare.

Iran ntiyigeze ivuga ko yiteguye ibiganiro cyangwa ngo ibihakane. Ingabo za Iran ziherutse gutangaza ko ubwato bwose buva cyangwa bujya mu muhora wa Hormuz buvuye mu bihugu bishyigikiye Israel na Amerika mu ntambara byagabye kuri Iran butemerewe gutambuka.
Iyi ntambara yakwiriye akarere kose ku buryo yahungabanyije ubukungu kuko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli na gaz byatumbagiye ndetse n’iby’ifumbire mvaruganda birazamuka cyane.
Ku wa 26 Werurwe, Trump yabanje kuvuga ko azakomeza kotsa igitutu Iran niramuka itemeye umushinga w’amasezerano y’amahoro ariko nyuma aza kwandika kuri Truth Social ko azahagarika kurasa ku nganda z’ibikomoka ku ngufu mu gihe cy’iminsi 10, ni ukuvuga ku wa 7 Mata 2026.
Ati “Ibiganiro birakomeje, uretse ibihuha bikwirakwizwa n’ibitangazamakuru bimwe cyangwa ibindi ariko ibiganiro biragenda neza.”
Iran yavuze ko nta biganiro yari yinjiramo na Amerika icyakora hari ubutumwa bwahererekanyijwe binyuze mu bihugu by’inshuti nka Pakistan.
Amerika yohereje ingingo 15 zakubahirizwa intambara igahagarara ariko Iran ivuga ko zibogamiye ku ruhande rumwe kandi zidakwiye.


