
Iki gikorwa cyateguwe n’inzu icuruza ikanatunganya ibitabo ya Imagine We Publishers, isanzwe ifitanye amasezerano na Naomie mu bijyanye no kumenyekanisha no gukwirakwiza igitabo cye aherutse gushyira hanze.
Mu ijambo rye, uhagarariye Imagine We Publishers mu bijyanye n’imikorere, Nshimiyimana Valentin, yasobanuye ko icyatumye bahitamo gushyikiriza Isomero Rusange rya Kigali ibi bitabo ari ukugira ngo “More Than a Crown” ibe igitabo cyorohereza buri wese kugigeraho, by’umwihariko urubyiruko n’abakunda gusoma batabasha kukigura byoroshye.

Ibi bitabo Miss Naomie yatanze byakiriwe na Clarisse Uwamahoro, ushinzwe ubufatanye n’igenamigambi muri Isomero Rusange rya Kigali, washimye iki gikorwa anibutsa abitabiriye ko isomero rifunguye kuri bose.
Nyuma yo gushyikiriza ku mugaragaro ibi bitabo, Naomie yahise yinjira mu kiganiro cyayobowe na Sarah Keza, wari umushyushyarugamba (MC) ndetse uhagarariye ikipe ya Imagine We.
Iki kiganiro cyagarutse ku rugendo rwa Naomie kuva yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2020 kugeza yinjiye mu mwuga w’ubwanditsi.
Yasobanuye impamvu yahisemo kwandika “More Than a Crown”, ashimangira ko ubuzima bwe butarangirira ku kuba yarabaye Nyampinga, ahubwo ko ari urugendo rwuzuyemo amasomo, ibikomere, imbaraga no kwiyubaka.
Abari bitabiriye bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo, maze ikiganiro kiba urubuga rwo gusangira ubunararibonye no kungurana ibitekerezo ku kamaro ko kwandika no gusoma ibitabo byubaka.
Nyuma y’ikiganiro, Naomie yatangiye gusinya ibitabo no kwifotoza n’abitabiriye iki gikorwa. Hari abamuganirije ku buryo igitabo cye cyabakoze ku mutima, abandi bagaragaza ko batewe imbaraga no kubona Nyampinga wahisemo gusangiza abantu inkuru y’ubuzima bwe mu nyandiko.
Iki gikorwa cyasize ubutumwa bukomeye: ko ikamba atari ryo riranga umuntu wese, ahubwo ko indangagaciro, kwiyubaka no gusangiza abandi ubumenyi ari byo biramba kurushaho.
Mu gushyikiriza Isomero Rusange rya Kigali ibi bitabo birindwi, Nishimwe Naomie yongeye kugaragaza ko intego ye atari uguhagararira ubwiza gusa, ahubwo no kuba ijwi ryubaka kandi rifasha abandi kumva ko bashobora kurenga imbogamizi, bakandika inkuru zabo, zirenga ikamba.


