
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Muryango wa NATO, Matthew Whitaker, yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zidashaka ko Iran isenyuka nk’uko byagenze kuri Libya, ubwo iki gihugu cyayoborwaga na Barack Obama.

Whitaker yavuze ko Perezida Donald Trump atifuza ko Iran ihinduka nka Libya, igihugu kimaze imyaka irenga icumi kitagira umutekano nyuma y’uko NATO ifashije imyigaragambyo yakuyeho Muammar Gaddafi mu 2011.
Mu byumweru bishize, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko Trump yohereje mu Burasirazuba bwo hagati amato y’intambara nk’uburyo bwo gushyira igitutu kuri Iran ngo yemere amasezerano mashya ku bijyanye n’intwaro za nucléaire.
Whitaker yabwiye Fox News ku wa Gatandatu ko Trump “Yasobanuye neza ibijyanye na Iran, ayibwira ko idashobora gutunga intwaro za nucléaire ndetse ikwiriye guhagarika kwica abigaragambya.”
Yavuze ko amato y’intambara yoherejwe ari mu murongo “wo kwerekana imbaraga, ariko n’uburyo bwo kuburira Iran, ibintu bishobora kugabanya ubukana igihe yaba yemeye amabwiriza ya Washington.”
Ati “Perezida Trump yabahaye igihe ntarengwa. Biragaragara ko atifuza kubona ibintu bigenze nabi. Ntidushaka gusenya igihugu nka Iran mu buryo bwakozwe na Perezida Obama muri Libya ubwo Gaddafi yavanwaga ku butegetsi, ntihaba gahunda y’ibyo gukora nyuma yaho.”
Whitaker yavuze ko kubera ibyo, Amerika izitonda mu gukoresha imbaraga zayo kuri Iran.
Tehran ivuga ko gahunda yayo y’ubushakashatsi bw’ingufu za nucléaire ari iy’amahoro gusa kandi ko nta gahunda ifite yo gukora intwaro za kirimbuzi.


