
Perezida Kagame yavuze ko umuntu agomba kubaho mu buryo bwe ntashake kuba nk’abandi ndetse ko nta muntu ushobora gufata igihugu nk’u Rwanda ngo agihindure kandi atarakiremye.
Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 01 Gashyantare 2026 muri Kigali Convention Centre mu masengesho yo gusengera igihugu yateguwe n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship azwi nka ’National Prayer Breakfast’.
Perezida Kagame mu ijambo rye yavuze ko umuntu, umuryango n’igihugu byuzuzanya kandi ko iyo kimwe kitameze neza n’ikindi kiba kitameze neza. Ati: ”Hari umuntu, umuryango n’igihugu byose bifitanye isano”.
“Iyo kimwe kitameze neza n’ikindi ntabwo kimera neza. Iyo tutameze neza nk’abantu ku giti cyacu ntabwo imiryango yacu cyangwa iyo dukomokamo imera neza uko bikwiriye. Iyo umuntu n’umuryango bitameze neza ntabwo numva ukuntu igihugu cyamera neza. “
Umukuru w’Igihugu yakomeje agira ati: ”Ibiri hagati aho byose rero ni ibi byaduhuje, twigishijwe, ibyo twumvise byose biri hagati aho y’umuntu n’umuryango n’igihugu”.
“Kwemera, kwizera, gushobora kumenya ikibi n’ikiza bishingiye aho biri hagati aho kugira ngo umuntu,umuryango cyangwa se igihugu bimere neza. Wabinyura iruhande, wabyirengagiza, wakora ibyo ushaka byose ariko ingaruka zabyo nazo zirahari ziraboneka.”
Perezida Kagame yavuze ko umuntu akwiriye kuba uwo ariwe. Ati: ”Ukwiriye kuba uwo uriwe, ukwiye kuba uwo waremw, uko waremwe ni ukwawe. Reba uko waguhindura ukakugira neza ariko n’undi afite uko yaremwe. Wishaka kuba nka wa wundi.
Hari ibyo wamwigiraho, hari ibyiza abantu bakora ukareba ukabishima ariko ntabwo ushobora gutekereza kuba nka wa wundi wakoze ibyo ushima ahubwo umwigiraho ukarushaho kuba mwiza muzima uko umeze wowe ubwawe. Umumtu ni uko, umuryango ni uko n’igihugu nuko. “
Yavuze ko nta muntu wafata igihugu nk’u Rwanda ngo agihindure. Ati: ”Iki gihugu cy’u Rwanda ntabwo wagihindura kuba ikindi gihugu, ntuzanabitekereza kuko ntabwo ari bizima ubwabyo.
Ni nayo mpamvu uko duteye ku Isi, ibihugu bito biri aho hagati, ibinini, ibikize, ibikomeye ntabwo ushobora gufata igihugu nk’u Rwanda ngo ugihindure uko ushaka kuko ntabwo ari wowe wakiremye. Ntushobora kumfata ngo umpindure uko ushaka kuko ntabwo ari wowe wandemye.”


