
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yatangaje ko u Rwanda rugiye kubaka uruganda rutunganya Clinker yifashishwa mu nganda zikora sima, akaba ari uburyo bushya bwo gufasha izo nganda kubona ibikoresho by’ibanze zajyaga gukura mu mahanga.

Byatangajwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi mu kiganiro yagiranye na RBA cyagarukaga ku ngamba u Rwanda rufite mu kongera ibikorerwa imbere mu gihugu mu bijyanye n’ibikoresho by’ubwubatsi.
Clinker ni ibumba bafata bakavanga n’amabuye ya limestone aba arimo calcium. Ikivuyemo ni byo bifashisha mu gukora sima.
Minisitiri Sebahizi yagaragaje ko igice kinini cy’ibikora sima kingana 60% by’ibyinjira mu ruganda rwa sima ari ibigizwe na Clinker. Yavuze ko Clinker ingana na 60% ikoreshwa mu nganda za sima ziri mu Rwanda ituruka mu mahanga ari nayo mpamvu u Rwanda rushaka kuyikorera.
Ati “ Turi gushaka uburyo dushyiraho uruganda rukora iyo clinker, kubera ko ibikoreshwa bikora clinker turabifite imbere mu gihugu ariko tukayigura hanze. Iyo ni imwe mu ngamba dufite mu kwihaza muri sima ariko tukihaza no mu gukuramo amafaranga yose ashoboka twakagombye gukuramo.’’
Minisitiri Sebahizi yavuze ko icya kabiri ari ibijyanye n’ibyuma, yavuze ko imbere mu gihugu hari inganda nyinshi zikora ibyuma ariko zatangiye zikoresha ibyuma bishaje.
Ati “ Izo nganda nazo zifite ubushobozi bwo kurenga uko gushongesha ibyo byuma zikagura ibyinjira mu ruganda biturutse hanze, uretse no kuzongerera umubare n’ubushobozi turashaka ibyo zikenera zikora ibyuma nabyo bikorerwe mu Rwanda, nta kindi ni ugushongesha amabuye.’’
Yakomeje agira ati “Ibyo bita ubutare ni amabuye dufite menshi ariko ntitwari dufite uruganda ruyashongesha, ubu uruganda ruri burangizwe kubakwa mu mpera z’uku kwezi muri Musanze, ruzajya rushongesha amabuye, rukore ibyuma rufashe na za nganda zisanzwe kubona ibikoresho by’ibanze. Iyo rero ni intambwe tugomba kwishimira mu bijyanye n’ibikoresho by’ubwubatsi.’’
Kugeza ubu u Rwanda rufite inganda eshatu zikora sima harimo uruganda rwa CIMERWA ruherereye mu Karere ka Rusizi, rufite ubushobozi bwo gutunganya toni ibihumbi 600 za sima ku mwaka.
Hari uruganda rwa Anjia Prefabricated Construction Rwanda ruherereye mu Karere ka Muhanga mu cyanya cy’inganda cyaho, uru ruganda rufite ubushobozi bwo gukora toni 3000 za sima ku munsi.
Hari kandi uruganda rwa Prime Cement ruherereye mu Karere ka Musanze, ruherutse kwegukanwa na CIMERWA, rufite ubushobozi bwo gukora toni ibihumbi 600 za sima ku mwaka.


