
Urukiko rukuru rwa gisirikare muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) rwakatiye ofisiye wo mu ngabo z’igihugu gufungwa imyaka 20. Ni nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kurenga ku mahame ngengamyitwarire ya gisirikare, afata akanatangaza ku mbuga nkoranyambaga videwo y’imirwano yabereye mu ntara ya Ituri, mu gihe yari ayoboye abasirikare barwanaga n’inyeshyamba z’umutwe wa CRP wa Thomas Lubanga.
Urukiko rwakatiye Capitaine de corvette Buba Ambwa Jean Denis, ofisiye wo mu ngabo zirwanira mu mazi za FARDC, igifungo cy’imyaka 20, rumuhamya kurenga ku mabwiriza agenga imyitwarire y’abasirikare mu bihe by’intambara.
Ubwo rwasomaga umwanzuro, urukiko rwanategetse ko Capt Buba Ambwa yamburwa impeta ze za gisirikare ndetse akanirukanwa mu ngabo za FARDC. Rwavuze ko igihano yakatiwe kigamije gutanga isomo ku bandi basirikare. Icyakora ubwunganizi bwe bwatangaje ko buzajurira icyo gihano.

Uru si rwo rubanza rwa mbere rubaye ku musirikare wa FARDC ku bijyanye n’amavidewo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga. Mu Ukwakira (10) 2025, urukiko rukuru rwa gisirikare i Kinshasa rwakatiye Adjudante Sarah Ebabi igifungo gisubitse cy’umwaka umwe, ahamwe n’icyaha cy’imyifatire inyuranyije n’amahame ngengamyitwarire ya gisirikare. Ni nyuma ya videwo yamugaragazaga asomana n’umukunzi we yambaye impuzankano ya gisirikare igakwirakwizwa cyane ku mbuga nkoranyambaga. Iyo videwo n’amafoto byari byafashwe mu rwego we yavugaga ko byari mu rwego rwo gukora save the date kuko biteguraga gukora ubukwe.


