
Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwemeje ko bwahagaritse by’agateganyo Umuvugizi w’igisirikare cy’igihugu, Gen Maj Sylvain Ekenge Bomusa, kubera ko yibasiye Abanye-Congo b’Abatutsi.

Bigaragara ko icyemezo gihagarika Gen Maj Ekenge cyashyizweho umukono n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC, Lt Gen Jules Banza Mwilambwe, tariki ya 28 Ukuboza 2025.
Tariki ya 27 Ukuboza, ubwo Gen Maj Ekenge yari kuri televiziyo y’igihugu (RTNC) yatangaje ko gushakana n’umugore w’Umututsikazi bisaba kwitonda kuko batabyarana n’abo badahuje ubwoko.
Gen Maj Ekenge yavuze aya magambo mu gihe Leta ya RDC ishinjwa gushyigikira abakwirakwiza urwango rwibasira Abatutsi n’ubugizi bwa nabi bubakorerwa, by’umwihariko mu burasirazuba bw’igihugu.
Lt Gen Mwilambwe yatangaje ko amagambo yavuzwe na Gen Maj Ekenge atari mu murongo ngenderwaho w’igisirikare cy’igihugu na politiki y’igihugu, ariko abakurikiranira hafi imyitwarire y’ubutegetsi bwa RDC bagaragaza ko ibyo ari ikinyoma.
Fanny Kaj Kayemb uri mu bayobozi bakuru bo mu ihuriro AFC/M23 bashinzwe imari, yatangaje ko nubwo Gen Maj Ekenge yafatirwa ibihano, amagambo yavuze yari yayatumwe n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu.
Kayemb yagize ati “Umuvugizi w’igisirikare ntatekereza, ashyira mu bikorwa. Ntavuga bitewe n’ibihe arimo, ahubwo biterwa n’umurongo wemejwe n’ubuyobozi bukuru bw’igisirikare. Muri RDC, uri hejuru afite izina: Tshisekedi Félix, Umugaba w’Ikirenga wa RDC.”
Uyu munyapolitiki yagaragaje ko guhana Gen Maj Ekenge ari umukino w’urwenya ugamije kuyobya Abanye-Congo n’umuryango mpuzamahanga.
Yemeje ko ibyo uyu musirikare yavuze ari byo Tshisekedi atekereza yicecekeye kuko bishingira ku murongo we wa politiki kuko yifitemo ivangura.
Leta ya RDC ntacyo yakoze mu myaka yose umudepite Justin Bitakwira yibasiye Abatutsi, by’umwihariko Abanyamulenge, ubwo yabitaga ubwoko bubi, nyamara umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wo waramufatiye ibihano mu 2022.
Tariki ya 22 Ukuboza 2025, Perezida Félix Tshisekedi yakiriye Abanye-Congo babiri baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, barimo Jean-Claude Mubenga wavuze ko Abatutsi ari inyenzi zigomba kwicwa na virusi ikwiye kurwanywa mbere y’uko ikwirakwira, baganira ku “Bumwe bw’Abanye-Congo”.
Gushyigikira no kurebera ibikorwa by’abibasira Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi bakoresheje amagambo, byaherekejwe n’ibitero by’indege z’intambara na drones byagabwe mu duce dutuwe n’Abanyamulenge mu kuva umwaka wa 2025 watangira.


