
Ikirombe cyacukurwagamo amabuye y’agaciro mbere ya 2008 mu Karere ka Rutsiro, cyagwiriye abantu batatu bari bagiye mu bucukuzi butemewe, umwe witwa Dushimimana Jean Bosco w’imyaka 36 arapfa.

Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa Mbere, tariki 8 Ukuboza 2025, mu Murenge wa Nyabirasi, Akagari ka Terimbere ho mu Mudugudu wa Gihinga.
Amakuru twahawe n’abo mu muryango we n’uko Dushimimana yari umwe mu bahanga mu byo gucukura amabuye y’agaciro, ndetse yari afite koperative ifite ibyangombwa akoramo, ariko batunguwe n’uburyo yagiye gucura ahatemewe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabirasi, Mpirwa Migabomu, yahamije ko bagiyemo ari batatu, babiri babona kigwiriye mugenzi wabo bakiruka.
Ati “Amakuru n’impamo bagiye gucukura mu kirombe cyafunzwe mu 2008, babiri babonye kigwiriye mugenzi wabo bariruka, bamenyesha abandi baturage, ku bw’ibyago akurwamo yapfuye kuko amabuye yari yamugwiriye.”
Gitifu Mpirwa yakomeje avuga ko aho aba baturage bacukuraga hari ubutaka bworohereye.
Yaboneyeho gusaba abaturage kurushaho kwirinda kwishora mu bucukuzi butemewe, kuko buba burimo ibyago byinshi byo kubura ubuzima, cyangwa wabufatirwamo ukabiryozwa n’amategeko.
Igisimu Dushimimana yaguyemo cyahoze gicukurwamo na Kompanyi KODUBU yaje guhagarika imirimo yayo mu 2008.


