
Abanyamerika barenga 2500 batangiye imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump, babushinja kubayoboza igitugu nk’aho ari ubwami bufite ububasha bwo kwica no gukiza.

Iyi myigaragambyo yitwa ‘No Kings’ cyangwa ‘Nta Bami’ yatangiriye mu mujyi wa New York City kuri uyu wa 18 Ukwakira 2025. Abayiteguye basobanuye ko izakwira igihugu cyose, kandi ko izitabirwa n’ababarirwa mu mamiliyoni.
Abayiteguye, batangarije ku rubuga rwabo bati “Perezida atekereza ko afite ububasha wenyine. Ariko muri Amerika, nta bami dufite, kandi ntituzarekera kurwanya akavuyo, ruswa n’ubugome.”
Perezida Trump yasubije abateguye iyi myigaragambyo ko atigeze aba umwami wa Amerika, ati “Murabizi ko banyita umwami. Ntabwo ndi umwami.”
Biteganyijwe ko mu gihe iyi myigaragambyo izaba igeze mu murwa mukuru, Washington D.C, Senateri Bernie Sanders umaze imyaka myinshi muri politiki ya Amerika, ari we uzavuga ijambo nyamukuru rigenewe Perezida Trump.
Ibyamamare birimo umuhanzi John Legend, Jane Fonda, umukinnyi wa filime Kerry Washington, Alan Cumming n’umunyarwenya John Leguizamo, bazitabira iyi myigaragambyo.
Mu mujyi wa Madrid muri Espagne, Berlin mu Budage na Rome mu Budage batangiye imyigaragambyo igamije gushyigikira bagenzi babo b’Abanyamerika biyemeje kwamagana Trump bivuye inyuma.
Ba Guverineri ba za Leta zitandukanye basanzwe ari abanyamuryango b’ishyaka ry’Aba-Républicains bateguje abasirikare akazi gakomeye ko kuzakumira abigaragambya, mu gihe ubusanzwe gukumira imyigaragambyo bikorwa n’abapolisi.
Umudepite Gene Wu uhagarariye Aba-Démocrates muri Leta ya Texas, yatangaje ko abigaragambya bazabikora mu mahoro, bityo ko kohereza abasirikare bo kubakumira bidafite ishingiro.
Ati “Kohereza abafite intwaro kugira ngo barwanye imyigaragambyo y’amahoro ni cyo abami n’abanyagitugu bakora kandi Greg Abbott (Guverineri wa Texas) yashimangiye ko ari umwe muri bo.”


