
Share
Mu karere ka Kamonyi uyu munsi taliki 14 Ukwakira 2025 hatangijwe ukwezi kwa hariwe ubukangurambaga ku isuku, n’Igikorwa cyatangiriye mu murenge wa Runda aho cyahurije hamwe abatuye mu tugari dutandukanye tugize uyu murenge

Ni igikorwa cyitabiriwe nabatari bake byumwihariko abaturage ndetse n’Inzego z’Ubuyobozi zitandukanye nka Meya w’Akarere ka Kamonyi Ndahayo Syliver, Visi meya ushinzwe imibereho myiza, Uhagarariye kompanyi zitwara imyanda,Ndetse n’Uhagarariye PSF. Ndahayo Syliver meya w’Akarere ka Kamonyi yagarutse ku bintu byinshi bitandukanye ku kijyanye no kwita ku isuku muri rusange agaragaza ko isuku ikwiye kuranga umuntu ahari hose
Ndahayo Syliver yagize ati:”Ntibikwiye ko isuku ihora mu mvugo gusa ahubwo igomba gushyirwa mu bikorwa buri wese agakora isuku atarindiriye ko hari uri bumwibutse kandi buri wese akaba ijisho rya mugenzi we kugirango hatagira abanyanyagiza imyanda uko biboneye
Yavuze kandi ko hamwe n’ubufatanye bw’inzego zitandukanye hagiye gushyirwaho gahunda zitandukanye zizafasha abantu kwimakaza isuku, nko kubaka ubukarabiro buhagije,Gukwiza puberi zijugunywamo imyanda ahantu hose bikenewe ndetse no gushishikariza abacuruzi bose gushyiraho ubukarabiro imbere y’amaduka yabo banirinda kwarika kw’ibitagangurirwa mu mazu bakoreramo
Iki gikorwa cyaherekejwe no gusura ahantu hamwe na hamwe hakorerwa ubucuruzi butandukanye nka restora(Restaurant),Bosheri(Boucher),Amaduka ndetse n’izindi businesi zitandukanye aho barebera hamwe isuku iharanga aho basanga ntasuku iharangwa hagafungwa hakazafungurwa ari uko biyemeja kurangwa n’Isuku


