Umuyobozi w’itsinda rishinzwe kurwanya Ebola muri iyi ntara, Chadrack Amani Bahati, yavuze ko umuntu wa nyuma wavurirwaga mu kigo cyakira abarwaye Ebola ku Bitaro bya Kaina yavuye mu kato agasubira mu muryango we mu cyumweru gishize.
Bahati yashimangiye ko ibikorwa byo gukurikirana uko icyorezo gihagaze bikomeje, kimwe no kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwira rishya rya virusi ya Ebola.
Yagize ati “Ibikorwa byo gukurikirana icyorezo birakomeje, kimwe no kubahiriza ingamba zo kwirinda kugira ngo hatabaho ukundi gukwirakwira kwa virusi.”
Guverineri wungirije wa Kivu y’Amajyaruguru, Manzi Willy, yasobanuye ko gutsinda iki cyorezo byaturutse ku bufatanye bw’abayobozi, abakozi bo mu rwego rw’ubuzima n’abaturage bo muri Teritwari ya Lubero.
Ati “Imbaraga zacu zikomeye ni abaturage. Uruhare rwabo si amahitamo, ahubwo ni rwo shingiro ry’ibisubizo birambye.”
Yongeyeho ko iyo abayobozi bumva abaturage, bagashaka ubushobozi bukenewe kandi bagakorana na bo, guhangana n’ibibazo bikomeye by’ubuzima rusange bishoboka.
Nubwo nta murwayi ukigaragara muri ibi bice, inzego z’ubuzima zikomeje gusaba abaturage kutadohoka ku ngamba zo kwirinda no gukomeza gutanga amakuru igihe hagaragaye ibimenyetso bishobora kuba bifitanye isano na Ebola.
Abarwayi ba Ebola baheruka kugaragara mu bice FRN igenzura barimo bane bo muri Alimbongo na babiri b’i Kaina muri Teritwari ya Lubero. Iperereza ryemeje ko bakuye ubwandu mu Mujyi wa Butembo ugenzurwa na Leta ya RDC.
Bakiboneka mu ntangiriro z’Ukwakira 2026, abayobozi mu rwego rwa politiki, urw’ubuzima n’urw’umutekano muri FRN yahoze yitwa AFC/M23 bahuriye mu nama yihuse, bafatiramo ingamba zo guhangana n’iki cyorezo cyari kimaze igihe kinini kitakigaragara mu bice uyu mutwe ugenzura.
